00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netflix yahinduye umuvuno ku byo kugura Warner Bros

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 January 2026 saa 07:49
Yasuwe :

Netflix yahinduye amasezerano yari yatanze yo kugura ishami rya Warner Bros Discovery (WBD) rikora ibikorwa byo gutunganya filime n’itangazamakuru rikorwa kuri internet.

Netflix yiyemeje ko izatanga ikiguzi cyose mu mafaranga afatika mu rwego rwo kwirinda igitutu cy’ipiganwa riri gukorwa na Paramount Skydance ishaka na yo kwigarurira iyi sosiyete ikomeye ya Hollywood.

Izi mpinduka zashyizwe mu masezerano mashya Netflix yagiranye na Warner Bros Discovery, aho yateganyaga kwishyura igice mu mafaranga ikindi ikishyura mu migabane yayo (imigabane ya Netflix).

Impande zombi zavuze ko iyi gahunda nshya izaha abanyamigabane icyizere cyisumbuyeho kandi igatuma ibyemezo bifatwa vuba.

Ibi bibaye mu gihe Paramount Skydance ikomeje gutsimbarara ku cyifuzo cyayo cyo kugura Warner Bros Discovery, nubwo yakomeje kwitambikwa inshuro nyinshi.

Iyo gahunda ya Netflix, iramutse ishyizwe mu bikorwa, yayihesha gutunga isomero rinini rya Warner Bros ririmo filime n’inkuru zakunzwe ku Isi nka Harry Potter na Game of Thrones, ndetse na serivisi za HBO Max.

Netflix yatanze igiciro cya 27,75$ ku mugabane umwe bingana na miliyari 72$. Ndetse iki giciro ntabwo cyahindutse. Hiyongereyeho imyenda, agaciro k’iyi sosiyete kagera kuri miliyari 82$.

Abanyamigabane ba Warner Bros Discovery bazahabwa n’imigabane mu yandi mashami azasigara, arimo na CNN.

Ku rundi ruhande Paramount Skydance ishyigikiwe n’umuherwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga Larry Ellison n’umuryango we, ivuga ko ayo mashami azasigara afite agaciro gato ugereranyije n’uko Warner Bros ibivuga.

Ibi byatumye Paramount Skydance itanga igiciro cya 30$ ku mugabane, bingana n’agaciro ka miliyari 108$ kuri sosiyete yose, ivuga ko ari cyo cyifuzo kirenze icya Netflix.

Paramount Skydance yakomeje guhatiriza Warner Bros gusobanura iby’ayo masezerano ya Netflix, ndetse iherutse no kuyijyana mu nkiko isaba ko hatangazwa amakuru yose arambuye ajyanye na yo.

Ubuyobozi bwa Warner Bros Discovery bwo bwakomeje gushyigikira Netflix, bushidikanya ku buryo Paramount Skydance ishaka kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa amasezerano yayo.

Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Warner Bros Discovery, Samuel Di Piazza Jr., yavuze ko “amasezerano mashya twagiranye na Netflix agaragaza uburyo inama y’ubuyobozi ikomeje gushyira imbere inyungu z’abanyamigabane.”

Nubwo bimeze bityo, hari abanenga uyu mugambi w’izi sosiyete zishaka kugura Warner Bros, bavuga ko bishobora gutuma ububasha bwinshi bwibumbira mu biganza bya sosiyete imwe.

Kuva aya masezerano yatangazwa mu Ukuboza 2025, imigabane ya Netflix yamaze kugabanukaho hejuru ya 10%, bikaba byerekana impungenge z’abashoramari.

Yanongeye kugabanuka mu masaha menshi kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2026, nubwo Netflix yari yatangaje umusaruro mwiza mu mezi atatu ya nyuma ya 2025.

Netflix yatangaje ko mu gihembwe gishize yinjije arenga miliyari 12$, yiyongereyeho 18% ugereranyije n’umwaka wabanje, harimo miliyari 1,5$ yavuye mu kwamamaza. Inyungu zayo zazamutse hafi 30% zigera kuri miliyari 2,4$.

Iyi sosiyete ivuga ko ubu ifite abarenga miliyoni 325 biyandikishije bayikoresha ku Isi hose, biyongereyeho hejuru ya 7% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Mu ibaruwa yandikiye abanyamigabane, Netflix yagaragaje ko ibikorwa byayo n’ibya Warner Bros Discovery byuzuzanya cyane, ivuga ko iri gurwa rizongera ubwinshi n’ubwiza bwa filime na za porogaramu bazajya bakora, ndetse rigafasha kunoza serivisi zijyanye n’ibyifuzo by’abakiliya.

Netflix kandi yashimangiye ko izakomeza gushora imari mu gutunganya ibihangano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko “turi hamwe tuzaha abahanzi amahirwe menshi, tunakomeze guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro muri rusange.”

Netflix yahinduye umuvuno ku byo kugura Warner Bros

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages