00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netflix igiye kuzamura ibiciro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 22 January 2025 saa 01:06
Yasuwe :

Ikigo cya Netflix cyatangaje ko giteganya kuzamura ibiciro mu bihugu bitandukanye nyuma y’uko cyungutse abafatabuguzi bashya barenga miliyoni 19 mu mpera za 2024, ibyarenze igipimo cyari cyitezwe n’iki kigo.

Iki kigo gitambutsa filimi n’ibiganiro, cyasobanuye ko abakiriya kizazamurira ibiciro ari abo mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Argentine na Portugal.

Netflix yasabye abafatabuguzi bayo kongera amafaranga bishyura kugira ngo inoze imikorere yayo kurushaho.

Yatangaje ko bimwe mu byatumye umubare w’abafatabuguzi wiyongera, harimo igice cya kabiri cya filimi Squid Game yakunzwe na benshi, cyasohotse mu mpera za 2024.

Ikindi cyazamuye umubare w’abantu ni umukino w’iteramakofe warebwe na benshi, wahuje Mike Tyson na Jake Paul.

Ku bakoresha urubuga rwa Netflix, ibiciro ku bafatabuguzi batabona amatangazo yamamaza bizagera ku 17.99$ bivuye ku 15.49$ ku kwezi.

Ku rundi ruhande, ku bakoresha urubuga babona n’amatangazo yamamaza, ibiciro bizazamuka bigere ku 7.99$ bivuye ku 6.99$. Ku bagura ifatabuguzi rya ’premium’, ibi biciro byageze kuri 24.99$ bivuye kuri 22.99$.

Iyi sosiyete yatangaje ko hagati ya Ukwakira na Ukuboza 2024, yabonye inyungu irenze iyo yari yiteze. Icyo gihe yari yiteze ko abafatabuguzi baziyongeraho miliyoni 9.6 ariko barenga uwo mubare. Muri rusange, iki kigo gifite abafatabuguzi barenga miliyoni 300.

Mu mwaka ushize, Netflix yinjije arenga miliyari 10.2$, inyungu ya nyuma y’imisoro n’ibindi byangombwa, iba miliyari 1.8$

Netflix yatangaje ko ifite gahunda yo kuzajya yerekana ibikorwa biri kuba ako kanya harimo imikino ikundwa na benshi yo gukirana (WWE). Yavuze ko kandi yaguze uburenganzira bwo kwerekana Igikombe cy’Isi cy’abagore kizaba mu 2027 na 2031.

Igice cya kabiri cya filimi Squid Game y'Abanya-Koreya y'Epfo cyazamuye umubare w'abafabuguzi ba Netflix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .