’International Academy of Television Arts & Sciences’ yashinzwe mu 1969, ikaba ari umuryango udaharanira inyungu ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muryango uhuza abayobozi n’inzobere mu itangazamakuru na televiziyo barenga 900, baturuka mu bihugu birenga 70.
Nelly Wilson Misago yabwiye IGIHE ko yishimiye kwinjira mu banyamuryango ba International Academy of Television Arts & Sciences ati “Ni ishema kuri njye nk’umwe mu bakora sinema by’umwihariko iz’uruhererekane zica kuri televiziyo, ni irindi jwi u Rwanda rwungutse ku ruhando mpuzamahanga muri sinema.”
Nelly Wilson Misago azwi cyane nk’Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment, ndetse akaba ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umusaruro wa sinema nyarwanda.
Mu bikorwa bye harimo gukora no gutunganya ibiganiro n’uruhererekane nka Inshuti, Seburikoko, City Maid, Indoto na Ejo Si Kera. Yagize kandi uruhare mu ishingwa rya Zacu TV, urubuga rwari rugamije gukwirakwiza filime n’uruhererekane nyarwanda.
Amategeko ya ’International Academy of Television Arts & Sciences’ avuga ko umuntu wifuza kuba umunyamuryango agomba kuba akora ku rwego rw’ubuyobozi bukuru bw’ikigo gifitanye isano na televiziyo cyangwa sinema, ndetse akaba amaze nibura imyaka ibiri muri urwo ruganda.
Uwasabye kuba umunyamuryango agomba kuba yatanzweho ubusabe cyangwa agashyigikirwa n’umwe mu basanganywe ubunyamuryango.
Nyuma yo kuzuza ibisabwa, dosiye y’uwasabye isuzumwa n’akanama kabishinzwe, mbere y’uko umukandida yemezwa n’Inama y’Ubuyobozi. Umunyamuryango mushya asabwa kandi kwishyura amadolari 1,000, arenga miliyoni 1,4 Frw, nk’umusanzu ngarukamwaka.
Abanyamuryango batumirwa mu nama, ibiganiro n’ibindi bikorwa mpuzamahanga bya Academy, aho bahura n’abayobozi b’ibigo bikomeye bikora mu bijyanye na televiziyo na sinema ku Isi.
Bashobora kandi kugira amahirwe yo gushyirwa mu kanama nkemurampaka kagena abahatanira n’abegukana ibihembo muri ‘Emmy Awards’, ndetse bakanahabwa imyanya y’icyubahiro mu birori byo gutanga ibihembo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!