Ibi uyu musore yabibwiye IGIHE nyuma yo gutangariza abakunzi be yasubitse ibitaramo yateganyaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Ubundi ni ibitaramo byari biteganyijwe muri Nyakanga 2024, icyakora byahuriranye n’ibihe by’amatora no kwiyamamaza, tubyigiza inyuma, abari kubitegura bifuzaga ko byahita bikorwa muri Kanama 2024 ariko ntabwo byakunze.”
Nel Ngabo yavuze ko yahisemo kuba abwiye abakunzi b’umuziki we ko ibi bitaramo byasubitswe kugira ngo ntibakomeze gutegereza batazi igihe bizabera.
Ni umuhanzi uhamya ko igihe bazongera kubitegurira neza aribwo azongera gutangaza amatariki nyayo y’ibi bitaramo.
Uyu muhanzi usanzwe abarizwa muri KINA Music yari yatangaje ko agiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuva gukorera ibitaramo muri Canada mu 2022.
Ni umusore uhamya ko uyu mwaka yihaye umukoro wo gukora indirimbo n’abahanzi benshi biganjemo abo mu myaka ye cyangwa abo batangiriye igihe kimwe ibijyanye na muzika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!