Muri iki gitaramo, Nel Ngabo yatanze ibyishimo ku bakunzi be mu ndirimbo zirimo ‘Muzadukumbura’, ‘Nywe’ na ‘Zoli’, n’izindi nyinshi yaririmbye, mbere y’uko Kivumbi na we ajya ku rubyiniro akaririmba indirimbo zirimo ‘Wait’, ‘Mama’, ‘Keza’, ‘Ituze’, ‘Yarampaye’ n’izindi zinyuranye.
Mbere yo kuva ku rubyiniro, Kivumbi King yongeye guhamagara Nel Ngabo, baririmbana indirimbo ‘Slim Daddy’ bahuriyemo na DJ Toxxyk.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, aba bahanzi babanje guhura na CKay, bagirana ikiganiro kigufi na we, mbere y’uko ajya ku rubyiniro.
Ni igitaramo aba bahanzi bakoze nyuma yo kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Tchèque. Mu bitabiriye iki gitaramo harimo Abanyarwanda basanzwe batuye muri iki gihugu.
Nyuma y’iki gitaramo, aba bahanzi bagomba guhita bataha i Kigali. Mbere yaho bazabanza gutembera mu Burayi, nk’uko Nel Ngabo yabyemereye IGIHE mbere yo guhaguruka mu Rwanda.
‘AfrOstrava’ ni iserukiramuco risanzwe rihuriza hamwe abakunzi b’umuziki nyafurika baba muri Repubulika ya Tchèque no mu bindi bihugu by’u Burayi.
Uretse ibitaramo by’umuziki, iri serukiramuco rigizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kumurika umuco nyafurika, imbyino, ibiribwa gakondo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!