Mbere yo gushyira hanze iyi ndirimbo yifashishijemo Juno Kizigenza, Nel Ngabo yavuze ko yari amaze iminsi ari gukora ku ndirimbo zigize album ye ya kane.
Uyu muhanzi ubarizwa muri Kina Music, yabwiye IGIHE ko nubwo iyi ndirimbo ‘Kawooma’ itari kuri album nshya, ari urugero rwiza rw’uburyohe indirimbo zigize album zizaba zifite.
Yagize ati "Nyuma yo gusohora album yanjye ya gatatu, natangiye gukora ku ya kane. Mbere y’uko nyishyira hanze abakunzi banjye bamenyereye ko mbanza kubaha indirimbo, ni ibintu bamaze kumenyera."
Iyi ndirimbo nshya ya Nel Ngabo na Juno Kizigenza amashusho yayo yafatiwe muri Tanzania na Meddy Saleh, mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clement umuyobozi wa KINA Music. Ni ubwa mbere Nel Ngabo na Juno Kizigenza bahuriye mu ndirimbo.
Nel Ngabo yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusohora indirimbo ziri kuri album ye ya gatatu, ‘Life, Love & Light’ ubu yatangiye gusohora indirimbo nshya mbere yo gusohora album ye ya kane ateganya gushyira hanze umwaka utaha.
Album ya kane ya Nel Ngabo izaba ikurikira ‘Ingabo’ yatuye Se wamushyigikiye cyane mu rugendo rw’umuziki, ari nayo ya mbere, ‘RNB 360’ yari iya kabiri ndetse na ‘Life,Love&Light’.
Reba indirimbo ‘Kawooma’ Nel Ngabo yakoranye na Juno Kizigenza



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!