Ni iserukiramuco riteganyijwe kuba ku wa 14-15 Kanama 2026, rikaba rihuza umuziki, umuco n’imbyino byo ku Mugabane wa Afurika n’ibindi bice by’Isi.
Abategura iri serukiramuco bemeje ko Nel Ngabo, Kivumbi King na CKay bari mu bahanzi bazasusurutsa abazaryitabira.
Ni ubwa mbere aba bahanzi babiri b’Abanyarwanda bazaba bataramira muri iki gihugu. CKay yamamaye mu ndirimbo zirimo Love Nwantiti, Emiliana na Mmadu, zakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga.
Nel Ngabo azaba yitabira iki gitaramo ari na ko ategerejwe muri Friends of Amstel azahuriramo n’abarimo Diamond, Ish Kevin, Bruce Melodie n’abandi banyuranye.
Ku rundi ruhande Kivumbi King na we azaba yitabira iki gitaramo nyuma yo kurangiza ibya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ amaze iminsi azengurukana n’abandi bahanzi banyuranye.
AfrOstrava ni iserukiramuco risanzwe rihuriza hamwe abakunzi b’umuziki nyafurika baba muri Repubulika ya Czech no mu bindi bihugu by’i Burayi.
Uretse ibitaramo by’umuziki, iba igizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kumurika umuco nyafurika, imbyino n’ibiribwa gakondo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!