Nyuma y’inzira z’ubutabera, mu mpera z’uko kwezi uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye cyane mu yitwa Papa Sava yaje gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikusanywa ibimenyetso bizashingirwaho ubwo azaba aburanishwa mu mizi.
Kugeza ubu Ndimbati ni umwe mu mfungwa zicumbikiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.
Uyu mugabo ari mu bihumbi by’abitabiriye ibirori byo gutanga Impamyabushobozi ku bafungwa basoje amasomo y’imyuga byabaye kuri uyu wa Kane, tariki 26 Gicurasi 2022.
Abasoje amasomo ni abo mu cyiciro cya mbere cy’imfungwa n’abagororwa basaga 600, bamaze amezi atandatu bigishwa imyuga itandukanye.
Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette na Komiseri Mukuru wa RCS, DCG Juvenal Marizamunda.
Ababyitabiriye beretswe imikino itandukanye irimo n’uwanditswe na Ndimbati, akaba ari na we wawutoje bagenzi be bawukinanye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibyo birori, Ndimbati, yahishuye ko yamaze kumenyera ubuzima bwo muri gereza.
Ati “Buriya iyo uje hano uba uzi ko ari wowe wenyine, ariko uhasanga abandi bafite umuco mwiza wo kwakira bagenzi babo bakabahumuriza, bakagufasha kumenyera ku buryo byazanakorohereza gusubira muri sosiyete umeze neza.”
Ku rundi ruhande, Ndimbati avuga ko muri gereza amaze kuhigira ibintu byinshi ariko cyane cyane akaba yarasobanukiwe byinshi mu mibanire myiza hagati y’abantu.
Ati “Iyo ugeze hano wiga ibintu byinshi, nanjye hari ibyo nahigiye.’’
Yanasobanuye ko ikindi gereza yamwigishije ari ukumenya amategeko no kwitwararika kugira ngo azatamugonga ndetse akayigisha abandi.
Yakomeje ati "Ubu hari abatazi ko no gutongana ari icyaha, kurwana ni icyaha gishobora kukuzana hano, ndamutse ndekuwe hari byinshi nakwigisha bagenzi banjye.”
Kuri gahunda ye mu buzima bwa buri munsi, Ndimbati yavuze ko iyo nta gihindutse umunsi we urangwa no gukora siporo, kwigisha bagenzi be gukina amakinamico, yarangiza akitabira ibiganiro bitangirwa muri Gereza i Mageragere.
Ndimbati aracyari mu nkiko ndetse ategereje ko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi, rugafatwaho umwanzuro. Yavuze ko aramutse atarutsinze ngo arekurwe asubire mu buzima busanzwe, na we yayoboka ishuri akiga amasomo y’imyuga yazamufasha mu buzima bwe.
AMASHUSHO:
Ndimbati ari mu mfungwa zakinnye umukino ugaragaza akamaro ko kwiga umwuga nubwo waba uri muri gereza.
Ni mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku cyiciro cya mbere cy'imfungwa n'abagororwa basaga 600, bamaze amezi 6 bigishwa imyuga itandukanye. pic.twitter.com/UCLAQhhyFO
— IGIHE (@IGIHE) May 26, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!