00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndanda yabyaranye n’umugore we mushya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 April 2023 saa 10:58
Yasuwe :

Nizeyimana Alphonse benshi bamenye nka Ndanda mu bijyanye na ruhago, wabanye na Anita Pendo bakanabyaranye abana babiri, yabyaye imfura mu muryango we mushya.

Ku mugoroba wo ku wa 27 Mata 2023 nibwo umuryango wa Ndanda usigaye uba mu Bwongereza wishimiraga ko bibarutse umwana wabo w’imfura, akaba ubuheture bw’uyu mugabo.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Ndanda yagize ati “Nibyo twibarutse umwana w’umuhungu, ni ibyishimo mu muryango wacu!”

Ku wa 8 Nyakanga 2021 nibwo Ndanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Grace.

Mu Ukuboza 2021 yari yerekeje mu Bwongereza, icyo gihe yavugaga ko asanze umugore we mu rwego rwo gusangira iminsi mikuru no kurangiza umwaka bari kumwe, nubwo nyuma yaje kugumayo.

Uyu musore yasezeranye nyuma y’igihe gito atangaje ko yahagaritse ibyo gukina umupira w’amaguru.

Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeye umupira nyuma yo kunyura mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’andi.

Mu minsi ishize ni bwo hatangiye kwamamazwa Filime ‘Intandaro y’Ikibi’ yakinnyemo, icyakora avuga ko atari ibintu agiye kugira umwuga ahubwo yayikinnyemo ashyigikira inshuti ye.

Anita na Ndanda batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2016 ndetse uwo mwaka bibaruka umuhungu w’imfura witwa Tiran.

Mu Ukwakira 2018 nibwo yabyaye umuhungu wa kabiri, ariko nyuma y’ibyumweru bibiri Ndanda ahishura ko urugo rwabo rwasenyutse.

Muri bose nta wavuze icyo bapfuye, gusa mu magambo uyu mugabo yashyize kuri Instagram yashimangiraga ko azakomeza kwita ku bana be.

Ndanda asigaye yarimukiye mu Bwongereza aho abana n'umugore we
Ndanda ari kumwe n'abana babiri yabyaranye na Anita Pendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages