Natacha ni mushiki wa Ndahiro Willy wubatse izina mu ruganda rwa filime nyarwanda, uyu akaba yaramenyekanye cyane mu yo bise “Ikigeragezo cy’ubuzima”.
Iyi filime nshya ya Natacha, avuga ko yatangiye kuyikina nyuma y’igihe yiyumvamo impano ariko atarabona uburyo bwo kuyigaragaza.
Ati “Nakuze mbona Willy abikora, nanjye numvaga nzakina filime ariko ntaramenya ari iyihe. Aho nkuriye nahisemo rero kuba nakina iyanjye aho gukina mu z’abandi.”
Uyu mukobwa yatangije uruhererekane rwa filimi yise “Natacha series”, zizatangira kujya hanze mu minsi iri imbere.
Nk’umukinnyi mushya muri uru ruganda ngo yahisemo gukinana na musaza we kuko ariwe wari kumumenyereza ndetse bakanisanzurana nk’abavandimwe.
Ati "Urumva ndi mushya muri uru ruganda, nari nkeneye umuntu umfasha, unyumva ndetse wankosora. Byari bigoye ko nabona undi rero utari Willy nk’umuvandimwe. Ndamushimira cyane ariko nkanashimira ikipe yose turi gukorana.”
Iyi filime kugeza ubu yarangije gufatirwa amashusho iri gutunganywa ngo itangire kwerekanwa.
Ni filime uyu mukobwa ateganya gucisha kuri imwe muri televiziyo zo mu Rwanda mu gihe ibiganiro byaba bigenze neza hagati y’impande zombi ndetse akazayinyuza no kuri shene ye ya Youtube.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!