Nubwo Miss Cadette atigeze ahakana iby’urukundo rwe n’uyu musore, yavuze ko agifite ibyo akirebaho mbere yo gufata uyu mubano nk’uwamaze kugera ku rwego rukomeye.
Miss Cadette, uzwi kandi nka Big C, yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na IGIHE mbere yo kwitabira igitaramo cya Rema cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 5 Nzeri 2026.
Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’umukunzi we, Miss Cadette yagize ati “Ndacyareba ibyo aribyo, atarashyiraho impeta biba bikiri 50%. Ntabwo ndi mu rugendo rwo gushakisha umukunzi, ariko iyo umuntu atarakwambika impeta mba numva iyo ngingo itakabaye iganirwaho cyane, kuko biba bitarashyirwaho akadomo.”
Abajijwe niba mu biganiro agirana n’umukunzi we aba yumva ubukwe bushobora kuba buri hafi, Miss Cadette yagize ati “Igihe cyose byazira nabyakira!”
Kuva mu 2025, Miss Cadette yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Ibrahim Mushtaq, bagirana ibihe byiza, ibintu byatumye benshi bakeka ko bari mu munyenga w’urukundo.
Uyu musore na we yigeze kubwira IGIHE ko afitanye umubano wihariye na Miss Cadette.
Ibrahim Mushtaq ukomoka muri Iraq, atuye mu Mujyi wa Kigali aho akora ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho, akaba akorana n’ibigo bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!