00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Na we amatike yamushiriyeho: Minisitiri Uwihanganye yunze mu ry’abifuza igitaramo cya kabiri cya King James

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 May 2026 saa 09:29
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yunze mu ry’abifuza igitaramo cya kabiri cya King James ndetse byaba ngombwa akaba yakora n’icya gatatu.

Ibi uyu muyobozi yabikomojeho ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy yari yatumiwemo kuganiriza urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2026.

Aha yasubizaga ikibazo cy’uwari umubajije uko yakiriye kuba King James yarakoze amateka nk’umuhanzi wujuje bwa mbere BK Arena mu gihe cy’iminsi itatu.

Minisitiri Uwinganye yabanje gukomoza ku buryo nawe amatike yamushiriyeho, ati “Narabimenye, ikintu cyatumye mbimenya ni uko njyewe n’umugore wanjye twateguye kugura amatike tukibibona akibyamamaza, tukibaza amatariki mbona banditse ngo ‘sold out’, ngira ngo ni bya bindi muri iki gihe abahanzi bakora kugira ngo batwike kugira ngo abantu baze."

Aha niho Minisitiri Uwihanganye yahereye asaba King James kureba uko yashyiraho n’umunsi wa kabiri ndetse byaba na ngombwa akaba yakora uwa gatatu, mbere y’uko mu gihe kizaza yatekereza kuzakorera muri Stade Amahoro.

Ati “King James nashyireho n’umunsi wa kabiri wenda ashyireho n’uwa gatatu, buriya ubutaha njye umbajije icyo nifuza kuzabona mu bahanzi nyarwanda, iriya Stade Amahoro twubatse ituvuna, turashaka umuhanzi umwe w’Umunyarwanda uyuzuza wenyine tuzamushyigikira.”

Minisitiri Uwihanganye kandi yatunguriwe muri iki gitaramo na Bull Dogg asanzwe afana waje yiyicarira inyuma mu bafana, bityo igihe yari atangiye kuganiriza urubyiruko uyu muraperi ahita amusanga ku rubyiniro.

Nk’umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye yanaboneyeho kwibutsa urubyiruko kwitwara nk’ururi mu bihe bidasanzwe cyane ko ari byo Isi yose irimo kubera intambara zinyuranye zikomeje kuyugariza.

Yijeje abitabiriye iki gitaramo ko nubwo bakwiye kugerageza kwitwararika mu ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, ariko nka Leta y’u Rwanda bari gukora ibishoboka byose ngo n’iyo byahenda ariko ntibizigere bibura.

Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abarimo DJ Brianne na Tesha, Ruti Joel, Rusine ndetse n’abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy nka Pirate, Muhindee, Rumi, Inkirigito Clement n’abandi benshi batanze ibyishimo ku babyitabiriye.

Abinjira muri Gen-Z Comedy babanza kugura amatike cyangwa abayaguze akagenzurwa mbere y'uko binjira
Kaduhire Kadudu uri mu banyarwenya bake b'abagore batinyutse kwinjira muri Gen-Z Comedy yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu yari yicaranye na Muyoboke Alex bishimira urwenya rwo muri Gen-Z Comedy
Rumi ni umwe mu banyarwenya bamaze kuzamura urwego muri Gen-Z Comedy
Umugore wa Rusine yari yagiye gushyigikira abarimo umugabo we
Inkirigito Clement ni umwe mu banyarwenya bagezweho muri Gen-Z Comedy
Minisitiri Uwihanganye yunze mu ry’abifuza igitaramo cya kabiri cya King James
Minisitiri Uwihanganye yavuze ko yifuza kuzabona umuhanzi w'Umunyarwanda wujuje Stade Amahoro
Ku rundi ruhande, Minisitiri Uwihanganye yasabye urubyiruko kugerageza gukoresha neza ibikomoka kuri Peteroli cyane ko Isi iri mu bihe bidasanzwe
Bull Dogg yatunguye Minisitiri Uwihanganye muri Gen-Z Comedy
Bull Dogg yaboneyeho gushimira Minisitiri Uwihanganye udasiba guhamya ko ari umufana we ukomeye
Pirate uri mu banyarwenya bubatse izina muri Gen-Z Comedy ni umwe mu bongeye kwitwara neza
Rusine yashimishije abari muri iki gitaramo ku rwego rwo hejuru
DJ Brianne na Tesha bari mu bari batumiwe muri iki gitaramo
Ruti Joel niwe muhanzi wari watumiwe gususurutsa abitabiriye iki gitaramo
Ruti Joel yaririmbye ateruye umwana wamweretse ko ari umufana we nubwo akiri muto cyane

Amafoto: Fidel Nzayisingiza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages