Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko kuva muri Gicurasi 2022 yatangiye kubona ibimenyetso by’iyi ndwara icyakora itarakura.
Nyuma y’uko ubu burwayi bukuze Confy avuga ko yagize ihungabana ryanatumye adakora umuziki.
Ati “Njye nagize ikibazo cyatumaga ntagaragara, ngira ngo mwarabibonaga ko ntari ngisohora indirimbo nyinshi, yewe n’izo nakoraga ntabwo nazimenyekanishaga kuko natinyaga kujya mu itangazamakuru kubera uburwayi bwanjye.”
Yavuze ko yagerageje kwivuza ubu burwayi icyakora aza gusanga budakira, atangira atyo urugendo rwo kwiyakira nk’umurwayi, yiyemeza gushyira imbaraga mu muziki we cyane ko yari amaze igihe bwaramudindije.
Confy avuga ko nyuma yo kwiyakira yatangiye n’urugendo rwo kuganiriza n’abandi bafite uburwayi nk’ubwe cyane ko butera kwiheba nk’uko hari bamwe bamaze kubimugaragariza.
Vitiligo cyangwa se Ibibara ni indwara ikunze kwibasira igice runaka cyo ku mubiri w’umuntu, ikarangwa n’amabara aza ku ruhu, akaba yanakwira umubiri wose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!