Igitaramo cyiswe “Shineboy Fest” cyayobowe n’Umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana, winjiye ku rubyiniro Saa Tatu n’iminota 10 z’ijoro.
Yatangiye avuga ku myaka 10 Davis D amaze akora umuziki, agaragaza ko yahanyanyaje kandi akagera ku ntsinzi.
Lucky yunganiraga DJ Flixx umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga ndetse ni na we wari uri kuvanga imiziki ubwo abantu binjiraga.
Abacyitabiriye wabaregeraga ugatahura ko bose atari Abanyarwanda, wabavugisha bakaguhamiriza ko baje kwihera ijisho ya Nasty C.
Benshi biganjemo abiga muri kaminuza mu Rwanda baturutse mu bihugu nka Liberia n’ahandi.
Abazi Davis D bakunze kumufata nk’umuhanzi w’umunyamafiyeri menshi, bishingiye ku myambarire ye, uko amashusho y’indirimbo ze aba ameze n’ibindi biranga umuziki we
N’abafana be benshi bitabiriye igitaramo cye, wababonaga bari bambariye kumushyigikira.
Inkumi zari zakoranyeho mu myambaro migufi, ‘make up’ nziza, benshi banitwaje amafirimbi ku buryo bavuzaga akaruru kakahava.
Ni na bo batonze umurongo ubwo igitaramo cya Davis D cyatangiraga batangira kubyina, bashimisha abari bitabiriye byuzuye.
Davis D ubwe yazanye umukobwa uzwi nka Kelly Boo ku rubyiniro abyinira impande ya moto yari ku rubyiniro, abantu barumirwa.
Abahanzi bari bitezwe hafi ya bose baririmbye
Umuhanzikazi Teta Cyuzuzo Liza ukoresha amazina ya Lisaa uri mu bakizamuka, ni we wabimburiye abandi.
Yaririmbye ibihangano birimo indirimbo aheruka guheraho ubwo yatangiraga umuziki mu mezi ashize yitwa “Forever”.
Ahagana Saa Tatu na 40, Lizaa yakurikiwe na Diez Dola na we uri mu bahanzi bakizamuka. Yinjiranye imbaraga ku rubyiniro ariko ubona ipantalo yenda ku muvamo.
Yaririmbye indirimbo ye yakunzwe yise “What If” yahuriyemo na Passy Kizito, benshi bacinya akadido karahava.
Ruti Joel ni we wakurikiyeho afatanyije na Kesho Band. Yari yambaye imyambaro y’umukara, yinjira aririmba indirimbo zirimo “Cunda”, “Amaliza”, “Igikobwa” na “Oulala” yasabwe n’abafana ahita agenda.
Alyn Sano uri mu bahanzwe amaso mu muziki muri iki gihe, yinjiranye indirimbo yise “Head” na “Tamu Sana” arangije asezera abakunzi be.
Nel Ngabo udakunze kugaragara mu bitaramo, kuri iyi nshuro ntabwo yatanzwe mu cya Davis D. Yari yaherekejwe na Ishimwe Clement usanzwe ari Umuyobozi wa Kina Music, inzu ifasha abahanzi na Nel Ngabo abarizwamo.
Nel Ngabo yinjiye ku rubyiniro aririmba izirimo “Nywe”, “Zoli” na “Molomita” ahita asezera abakunzi be.
Lucky yahamagaye Davis D undi yinjirana n’ababyinnyi benshi bose bambaye imyenda y’umukara.
Uyu muhanzi yazanye ku rubyiniro na The Target Band yamucurangiye na Selekta Maurice wamuvangiraga imiziki.
Yahereye ku ndirimbo yise “Micro” na “Ifarasi”, ashimira abakunzi be ati “Ndabashimira kukona mu myaka 10 mfite abakunzi bangana gutya. Ndishimye! Nagiye mpura n’utuzazane twinshi ariko mwarahabaye, ndabashimira.”
Ubu ni bwo igitaramo cyari gitangiye, abatangiriza kuri “Bon” na “Kimwe Zero”, hanyuma yakira Platini baririmbana indirimbo iyo bise “Jeje”. Yamusize ku rubyiniro undi aririmba indirimbo ze zirimo “Atansiyo” na “Icupa”.
Drama T w’i Burundi ni umwe mu baje gushyigikira uyu muhanzi, aririmba izirimo “Your Love”, “Kosho” na “Chakula”.
Mu gusoza uyu musore yasoreje ku ndirimbo yiswe “Hakuna Mungu Kama Wewe” ya Modest Morgan ashimira Imana ku bwo kuba umwaka ugiye kurangira abari bitabiriye igitaramo bagifite ubuzima.
Nasty C yashimuse igitaramo…
Umunyafurika y’Epfo Nsikayesizwe David Junior Ngcobo, wamamaye nka Nasty C ari mu bahanzi baririmbye igitaramo kiri guhumuza.
Uyu muhanzi waherukaga mu Rwanda mu minsi mike ishize, yongeye kugaragara ku kibuga cy’indege ku wa 28 Ugushyingo yitabiriye igitaramo cya Davis D.
Uyu musore w’imyaka 27, yagiye ku rubyiniro akurikiye Drama T. bakimuhamagara abantu benshi bahagaze ku ntebe ndetse bamwe bibwiriza gucana amatoroshi, cyane ko amatara yari yazimijwe.
Guhera ku ndirimbo ye ya mbere kugeza ku ya nyuma yaririmbanye n’abari bitabiriye hafi ya bose badategwa.
Hari aho byageze aririmba yitaje abafana nyuma yo gukururwa n’umwe ukuguru bikamurakaza undi akamukubita umugeri.
Yahereye ku ndirimbo yise Sting and Bling, Jack, Gravy, Audio Czzle, Why Me? , Said ye na Runtown yashimishije benshi, Particula yahuriyemo na Major Lazer, DJ Maphorisa, Ice Prince, Patoranking na Jidenna.
Hari kandi izindi nka Hell naw na SMA VOL 1 yakoranye na Rowlene yanasorejeho, ashimira abantu urukundo yeretswe.
Se wa Davis D yaririmbye, ahimbaza Imana…
Umubyeyi wa Davis D, Jean Damascene Bukuru, ni umwe mu bagombaga kuririmba. Ntabwo yatengushye umuhungu we. Ubwo igitaramo cyari kiri kugana ku musozo, yagiyeho afata indangururamajwi.
Arangije ati “Uyu musore nanjye yantije igitaramo ngiye kubaririmbira.”
Yahise aririmba indirimbo ya 15 mu ndirimbo z’Agakiza, izwi nka ‘Amasezerano Yose’, ashimira abantu batandukanye barimo Bagenzi Bernad. Na Davis D ahita yungamo, ati “Mumushimire ni we wakoze ishusho ya Davis D.”
Davis D yaririmbye indirimbo yise Bermuda afatanyije na Bushali, uyu musore na we akurikizaho indirimbo ye yise Kinyatrap. Nyuma Davis D na Melissa baririmbana indirimbo bahuriyemo bise My Dreams.
Abandi bahanzi baririmbye barimo DJ Marnaud na Danny Na None buri umwe akubita abangura cyane ko benshi bari bamaze gutaha n’amasaha yabafashe.
Davis D yahawe impano na Se, hakatwa umutsima hishimirwa imyaka 10, Davis D amaze akora umuziki.
Bamwe mu bari bitezwe muri iki gitaramo batagaragayemo barimo Bulldogg, Khire, DJ Toxxyk na Davy Scott, ugezweho mu ndirimbo yise Ambulance.
Uretse Nasty C kandi na Davis D nta wundi muhanzi waririmbye indirimbo zirenze eshatu, Bushali yakwa indangururamajwi ubwo yaririmbaga ashaka kurenza igihe yari yagenewe.
Ushaka amafoto menshi wakanda hano: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/albums/72177720322271189/with/54173428633
Amafoto: Kasiro Claude
Video: Amir Rwibutso
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!