Uyu muhanzi yahamije ko ikintu cyatumaga ishuri rimunanira ari uko umwanya munini yawukoreshaga mu gushakisha amafaranga, bigatuma adaha umwanya ibyo kwiga.
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yanyujije kuri shene ya YouTube amaze iminsi anyuzaho ibyo ahuriramo n’inkumi yitwa Queen Ringo.
Muri iki kiganiro ubwo yari abajijwe aho yagarukiye mu mashuri, Nizzo Kaboss yagize ati “Njye nagarukiye mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Nari ibandi rikomeye, uzi ko nakoresheje n’indangamanota y’abandi? Nari umuswa mu ishuri.”
Nizzo Kaboss ubwo yarangizaga amashuri abanza amaze gutsindwa ikizamini cya Leta, yafashe indangamatona y’undi munyeshuri witwa Karayi Abdoul ajya gushaka ishuri mu bigo byigenga.
Ati “Hari umuntu witwa Karayi Abdoul nigeze gukoresha indangamanota ye, n’ubu hari abantu bazi ko ariko nitwa, abantu b’iwacu barabizi. Njye nari umuswa ku rwego rw’uko nicaraga ku ntebe ya nyuma.”
Nizzo ahamya ko yafashe indangamanota nyuma yo gutsindwa ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza kandi atifuza gusibira.
Ati “Buriya iyo nabonaga nahombye aho gusibira mu wa gatandatu w’amashuri abanza, nagombaga gufata indi ndangamanota nkajya gushaka ikigo mu mashuri yigenga kuko uwabaga yatsinze we yabaga yagiye mu bigo bya Leta.”
Nizzo Kaboss avuga ko gutwara indangamanota y’undi munyeshuri nta ngaruka byigeze bimugiraho kuko ari ibintu bititabwagaho mu myaka yigagamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!