Ava Peace, ubusanzwe witwa Maureen Peace Namugonza, yavuze ko mu gihe yari akiri umunyeshuri atari afite imiterere y’umubiri afite muri iki gihe, ibintu byatumaga bamwe mu rungano rwe bamunnyega.
Uyu muhanzi yavuze ko amagambo yabwirwaga n’abo biganaga yamubabazaga cyane, rimwe na rimwe agataha arira.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Ava Peace yavuze ko yahisemo kwiyambaza Imana, agasenga ndetse akaniyiriza, ayisaba ko yamukorera igitangaza.
Yagize ati “Abanyeshuri twiganaga bambwiraga ko nta nyash mfite. Nararize, nsubira mu rugo, ndasenga kandi ndiyiriza, nsaba Imana ko yankorera igitangaza. Ubu ngubu igitangaza cyarabaye.”
Ava Peace yavuze ko yizera ko amasengesho ye yasubijwe, kuko ngo imiterere y’umubiri we yaje guhinduka uko imyaka yagiye ishira.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bafite izina rikomeje kuzamuka mu muziki wa Uganda. Mu gihe yatangazaga aya magambo, indirimbo yari yarakoranye na Dax Vibez yari mu zakunzwe cyane muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!