00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nana Nadine yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 July 2026 saa 07:52
Yasuwe :

Iradukunda Nadine, umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda nka Nana Nadine, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Abinyujije kuri Instagram, Nana Nadine yashyize hanze amafoto y’ibirori yambikiwemo impeta ku wa 15 Nyakanga 2026.

Mu butumwa yaherekesheje ayo mafoto, Nana Nadine yagize ati “Ntangiye ubuzima bw’iteka ryose ndi kumwe n’umugabo umutima wanjye wari umaze igihe utegereje.”

Aya mafoto yakiriwe neza n’inshuti n’abamukurikira. Icyakora, uyu mukobwa ntiyashatse kugaragaza imyirondoro y’umusore wigaruriye umutima we, ndetse bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Nana Nadine ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda. By’umwihariko, yakunzwe muri filime zirimo City Maid, Maya, Hurts Harder n’izindi nyinshi zatumye izina rye rirushaho kwamamara.

Mu mezi ashize, Nana Nadine, wari umaze kuzamura izina rye muri sinema y’u Rwanda, yatangiye gukora filime ye bwite yise Stain.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi barimo Saranda Mutoni, Irakoze Ariane Vanessa, Shemaryimanzi Dylan, Kayonga Tessy n’abandi banyuranye.

Nana Nadine yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga
Ibyishimo byari byose kuri Nana Nadine n'umusore bitegura kurushinga
Nana Nadine ni umwe mu bakinnyi bamaze kuzamura izina muri sinema y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages