00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nabiciye amazi -The Ben ku nkuru zimaze iminsi zibasira urugo rwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 August 2026 saa 09:08
Yasuwe :

Ku nshuro ye ya mbere, The Ben yavuze ku nkuru zimaze iminsi zibasira urugo rwe, zigahamya ko umugore we Uwicyeza Pamella yamutanye umwana, ahamya ko ari ibintu yaciye amazi.

Ibi The Ben yabigarutseho mu kiganiro ‘Urubuga rw’imikino’ yitabiriye kuri uyu wa 15 Kanama 2026, aha akaba yasubizaga umunyamakuru wari umubajije uko yakiriye inkuru zivuga ko yatandukanye n’umugore we.

The Ben yavuze ko nubwo ibyavuzwe yabifashe nk’ibintu akwiye gusuzugura ariko hari ibijya bimuvugwaho akaba yabyitaho ndetse akabigeza aho bigomba kugera.

Ati “Hari ibyo mfata nk’aho ntacyo bivuze mu by’ukuri, ntekereza ko na byo byari bikiri urwo rugero. Hari aho birenga ukavuga uti ’noneho reka mbyitondere’ nkamenya n’aho biva, nkamenya n’impamvu rimwe na rimwe nkaba nabigeza aho bigomba kugera.”

Icyakora ku rundi ruhande ahamya ko ibyo gutandukana n’umugore we byo yabifashe nk’ibyo gusuzugura cyane.

Ati “Biriya nabifashe nk’ibyo guca amazi bya hatari, kandi ntekereza ko njya mbasha guca amazi ibintu bidafite akamaro. Ni uko mbishobora nkakomera ubundi nkareba ibiri imbere.”

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ibijyanye n’umubano wa The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella.

Nubwo uyu muryango wari wahisemo kwicecekera, Uwicyeza Pamella gukomeza kwihangana byaranze asaba abantu guhagarika kumuvugaho no kwinjira mu buzima bwite bw’urugo rwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Pamella yasabye abari bamwanditseho cyangwa bakamuvugaho mu nkuru zijyanye n’urugo rwe kubisiba mu gihe cy’amasaha 24, avuga ko bitabaye ibyo yari kwitabaza inzego zibishinzwe, zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

The Ben yahishuye ko yaciye amazi inkuru zimaze iminsi zibasira urugo rwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages