00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nabaga mbizi ko ndi kwica abantu- Burikantu wamaze igihe yamamaza inzoga z’ibyuma (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 August 2026 saa 09:49
Yasuwe :

Burikantu uri mu basore bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko nubwo yamaze igihe yamamaza inzoga benshi bita ‘ibyuma’, yabaga azi ko zishobora kwangiza ubuzima bw’abantu.

Ibi Burikantu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yahamije ko nubwo yari yarahawe akazi ko kwamamaza izi nzoga.

Ati “Njye ntabwo mbeshya, nkora ubucuruzi. Igihe cyose byabyara amafaranga, njyamo. Mu by’ukuri, njye sinywa inzoga. Ndetse no kwica umuntu cyangwa kwibona mara iminota itanu, icumi ntazi ibyo ndimo kubera inzoga, ndabitinya. Ubundi kugeza aho bakabaye bazifunga.”

Burikantu ukundirwa uburyo we na mugenzi we, Buringuni basetsa, yavuze ko nubwo adakunda inzoga mu buzima busanzwe yazamamazaga kubera amafaranga. Yari abizi neza ko nta cyiza cyazo ku buzima bw’abazinywa.

Ati “Uretse no kwibona nataye ubwenge kubera inzoga, no kubona umuntu uri mu bihe nk’ibyo ntabwo mbikunda rwose. Njye nazamamazaga kubera amafaranga, ariko mbizi ko ndi kwica abantu. None se iyo ndi kugucuruza ibintu ntanywa [...] abazi iby’ubuzima barabizi ko nta nzoga nziza ibaho.”

Burikantu kandi akangurira urubyiruko kubaho ubuzima buzira ibisindisha.

Uyu musore agarutse kuri ibi mu gihe Leta y’u Rwanda imaze iminsi ikora ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, izo benshi bita ‘Ibyuma’.

Burikantu yahishuye ko nubwo yamamazaga 'Ibyuma' ariko we atashoboraga gusomaho kuko nta keza k'inzoga mu mubiri w'umuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages