Ibi uyu muraperi yabigarutseho nyuma yo kwambika impeta umugore we yasabye ko bazabana akaramata.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Papa Cyangwe yavuze ko yishimiye intambwe bateye, ndetse avuga ko nubwo atahamya ko ubukwe bwabo buri ejo cyangwa ejo bundi ariko buzaba vuba.
Ati “Intambwe twateye yo irashimishije, ariko ku rundi ruhande nubwo ntavuga ngo ubukwe ni ejo cyangwa ejo bundi gusa buri vuba kuko ntabwo nibaza ko bwarenza uyu mwaka butabaye.”
Mu Ukwakira 2025 nibwo Papa Cyangwe yagaragaje umugore we bamaze igihe babana ndetse n’imfura yabo, kuva icyo gihe imitoma ikomeza guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga hagati yabo.
Ku rundi ruhande, Papa Cyangwe ari kwitegura gusohora album ye ya gatatu izaba ikurikira iyitwa ‘Now or Never’ yasohoye umwaka ushize.
Papa Cyangwe yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Mama Cyangwe", "Ngaho", "Nzoze", "Sana", "Bambe", "Kunsutsu", "Sitaki", "We sha", "Wajyaga he", "Yale Yale", "Nyonga" n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!