00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mwiseneza yagenze ibilometero bisaga 10 n’amaguru yitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 December 2018 saa 03:37
Yasuwe :

Umukobwa witwa Mwiseneza Josiane w’imyaka 23 yatunguranye mu bitabiriye amajonjora y’abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2019, ubwo yageraga kuri Inzozi Beach Hotel mu murenge wa Nyamyumba avuye mu mujyi wa Rubavu agenda n’amaguru.

Ni urugendo rw’ibilometero bisaga 10 nk’uko ikoranabuhanga rya Google Maps ribigaragaza.

Kuri iki Cyumweru gushakisha abakobwa bazahagararira Intara zabo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 byakomereje mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umukobwa witwa Mwiseneza Josiane waturutse ku Nyundo yatangaje benshi. Uyu mwari ni imibiri yombi. Yavukiye i Karongi ahitwa i Rubengera, afite uburebure bwa 1.70 n’ibiro 57. Yasoje amashuri yisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu 2017.

Arihariye! Yagiye kugerageza amahirwe ye yambaye byoroheje, umusatsi we ari karemano ndetse mu rugendo rwe ajya guhatana muri Miss Rwanda, yagiye n’amaguru ndetse ikirenge cye cyari cyasitaye, afite igikomere.

Mu maso yasaga n’ufite umunaniro ukabije ndetse yabyiyemeraga, ariko akavuga ko byatewe n’urugendo rurerure yakoze.

Ati”Ntabwo byambera imbogamizi na gato muri make ahubwo menye aho intege nke ziri birantera kubikosora. Ndananiwe byo ariko byanga bikunze nditwara neza.”

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko kwiyamamariza mu irushanwa ryo gushakisha nyampinga w’u Rwanda 2019 yabivanye kuri internet.

Uyu mukobwa yavuye iwabo mu gitondo saa mbili za mu gitondo agera ahaberaga irushanwa saa saba n’igice.

Yaturutse ku Nyundo agera mu mujyi wa Rubavu rwagati aho imodoka yamusize, akora urugendo rurerure yerekeza mu murenge wa Nyamyumba kuri Inzozi Beach ahabereye gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba.

Mu bakobwa 17 bahiyandikishirije, Mwiseneza yabonetse muri 13 bemerewe kunyura imbere y’abakemurampaka ndetse yatomboye nimero ya mbere, abimburira abandi bakobwa kwiyerekana no kubazwa ibintu binyuranye. Mu bakemurampaka batatu, babiri bamuhaye ’Yego’.

Mwiseneza yabanje kwiyandikisha yitwaje ibimuranga
Kimwe n'abandi bakobwa, abateguye irushanwa babanje kumupima uburebure harebwa niba yujuje ibisabwa
Mwiseneza yari afite n'igikomere ku ino ry'ibumoso
Ubwo Mwiseneza yari imbere y'akanama nkemurampaka
Kubera ubushobozi buke, nyuma yo gutsindira gukomeza muri Miss Rwanda, Mwiseneza yafashe umuhanda arataha
Aha yavaga muri Nyamyumba yerekeza i Rubavu mu mujyi
Kuva mu mujyi wa Rubavu ujya i Nyamyumba harimo ibilometero bigera ku 10

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .