00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyoboke yikomye ab-influencers banenga ibyabereye aho batageze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 June 2026 saa 09:19
Yasuwe :

Muyoboke Alex usanzwe areberera inyungu z’abahanzi batandukanye, yikomye abakoresha imbuga nkoranyambaga bananirwa kugera ahabereye ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’ ariko bakanegura abahanzi ku bintu batiboneye.

Ibi Muyoboke yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma y’igitaramo cya ‘Summer Country Tour’ cyabereye i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026.

Yavuze ko yatunguwe no kubona ku mbuga nkoranyambaga hari abavugaga ko Bruce Melodie yarushije The Ben, nyamara we akemeza ko ibyabereye ku rubyiniro byari bitandukanye n’ibyo byatangajwe.

Ati “Ikintu gisekeje ku mbuga nkoranyambaga ni uko igitaramo kirangira abantu bahari bazi neza uko cyagenze. Ariko ugasanga hari abana bato bakiri bashya ku mbuga nkoranyambaga batari bahari, bamwe bari bagiye i Butare, aho kuvuga ibyo bagiyemo bakandika ibyo babwiwe gukora. Nibavaneyo amashusho batwereke uko byagenze niba koko bari bahari.”

Muyoboke yavugaga ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gukwirakwiza amakuru avuga ko Bruce Melodie yatsinze The Ben i Nyagatare, ibintu avuga ko bidahuye n’ibyabereye muri icyo gitaramo.

Ati “Yego, umuhanzi aba ari uw’Igihugu, ariko iyo akubwiye ati ‘iwacu ni i Kanombe’, aba ashaka kuvuga ko ari ho abantu bamuzi cyane. Aha muri Nyagatare na ho bazi The Ben cyane.”

Nubwo Muyoboke yemeza ko The Ben yarushije Bruce Melodie mu bitaramo bamaze guhuriramo muri iyi gahunda, yashimangiye ko Bruce Melodie ari umuhanzi ukomeye kandi ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda.

Ati “Icyo nabwira abafana ni uko The Ben ari umunyabigwi mu muziki wacu. Ariko na Bruce Melodie si agafu k’imvugwarimwe. Uretse The Ben wamunaniye, abandi bakandagiye kuri urwo rubyiniro bakamurusha ni bangahe?”

Yanahamagariye abafana bitabira ibi bitaramo kurangwa n’ikinyabupfura, bakirinda gutukana cyangwa guharabikana byakwangiza amazina y’abahanzi.

Ati “Birinde gutukana cyangwa gukwirakwiza urwango. Ibi bitaramo ntibikwiye kubateranya. Ndashimira ababyitabira bose, ariko by’umwihariko ndashimira ab’i Nyagatare aho mvuka. Mwerekanye ko mukunda The Ben nk’umwana wanyu wagiye gushaka imibereho ahandi, ariko munereka na Bruce Melodie ko mukunda umuziki we.”

Muyoboke yanashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje gushyigikira ibikorwa by’abahanzi, avuga ko uruhare rwabwo rukomeje gufasha kugira ngo ibi bitaramo birusheho kugenda neza no kugera ku ntego zabyo.

Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, biherutse kubera i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026 mu gihe bitegerejwe i Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 naho bikazasorezwa i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Muyoboke yasabye abafana kurangwa n'ikinyabupfura bakirinda gutuka no guharabika abahanzi
Muyoboke yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya bitabira ibi bitaramo bakavuga ibyo babonye aho kuvuga ibyo babwiwe byateguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages