00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyoboke yashyize akadomo ku ntambara y’amagambo amazemo imyaka umunani na DJ Pius

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 June 2026 saa 03:38
Yasuwe :

Muyoboke Alex yatangaje ko yafashe umwanzuro wo guhagarika kuvuga kuri DJ Pius, ashyira akadomo ku ntambara y’amagambo yari imaze imyaka umunani ibahanganishije, avuga ko azategereza bakazabonana imbonankubone bakumvikana nk’abagabo.

Ibi Muyoboke Alex yabigarutseho ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kugirwa inama n’abantu banyuranye barimo Tom Close, Uncle Austin, David Bayingana, The Ben n’abandi, by’umwihariko ashimira Karomba Gael uzwi nka Coach Gael.

Muyoboke yavuze ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Coach Gael, yabonye ari ngombwa guhagarika intambara y’amagambo yari amazemo igihe na DJ Pius.

Ati "Ndifuza gushimira no gushima mbikuye ku mutima buri wese wabaye hafi yacu, agashyigikira uruganda rw’ibihangano kuva kera kugeza n’uyu munsi. Ndashimira kandi byimazeyo uyu mugabo w’agaciro, Karomba Gael (Coach Gael). Nyuma yo kunyegera akansaba ko tuganira, twagiranye ikiganiro cy’ukuri ku kibazo maze imyaka umunani mfitanye na Rukabuza Pius. Inama n’ubwenge yampaye byamfashije kureba iki kibazo mu yindi sura."

Muyoboke yakomeje agaragaza ko nyuma y’icyo kiganiro yafashe icyemezo cyo kutazongera kuvuga kuri DJ Pius kugeza igihe bazahurira bakabikemura imbonankubone.

Ati "Uyu munsi, ndashaka kubizeza mwese ko ntazongera kuvuga kuri Pius kugeza igihe azaba agarutse mu Rwanda, tukazahura imbona nkubone tukagikemura nk’abagabo."

Muyoboke Alex na DJ Pius bamaze imyaka umunani bafitanye amakimbirane yatangiye nyuma y’uko itsinda rya Charly na Nina ryari rimaze imyaka itanu rirebererwa na Muyoboke, batandukanye mu 2018.

Kuva icyo gihe, Muyoboke yakomeje gushinja DJ Pius, wahoze ari inshuti ye ya hafi, kuba yaragize uruhare rukomeye mu gutuma Charly na Nina bamusiga, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye haba mu kazi ke no mu bucuruzi yari afitanye n’iri tsinda.

Muyoboke Alex yashyize akadomo ku ntambara y’amagambo yari amazemo imyaka umunani na DJ Pius bahoze ari inshuti z'akadasohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages