00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyoboke yaserukanye inkono y’itabi: Ibyaranze ‘Oldies Music Fest’ (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 July 2026 saa 10:24
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2026, muri Kigali Universe habereye igitaramo ‘Oldies Music Fest’, cyaranzwe n’umuziki wo hambere ndetse n’imyambarire isa n’iyo mu bihe byashize.

Iki gitaramo gisanzwe cyitabirwa n’abiganjemo urubyiruko rwifuza gusubiza amaso inyuma rukibuka ibihe byahise, ndetse n’abakuru baba bashaka kongera gusabana bibuka ubuzima babayemo mu myaka yo hambere.

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo Clapton Kibonge, Muyoboke Alex wari wambaye imyambaro ya kera ndetse afite n’inkono y’itabi, na Coach Gael wari wiyise ‘Coach Marley’.

Coach Gael yari yambaye imyenda ifite amabara akunze kuranga ibendera rya Jamaica, yambaye n’umusatsi w’Aba-Rasta ndetse n’ipantaro ya ‘Mukotanyi’.

Iki gitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi Wyre wo muri Kenya, wamamaye cyane mu Rwanda binyuze mu ndirimbo ‘Nakutaka’ yakoranye na Miss Shanel.

Nubwo Wyre azwi kandi mu zindi ndirimbo zirimo ‘Nakupenda Pia’, ‘She Said That’ n’izindi zakunzwe mu myaka yashize, ntiyabashije gushimisha no kuzamura ibyishimo by’abari bitabiriye iki gitaramo nk’uko byari byitezwe. Igitaramo cyayobowe na Lucky Nzeyimana.

Mu bandi batanze ibyishimo muri iki gitaramo, gisigaye kiba kabiri mu mwaka harimo DJ Fresh Freddie, DJ Infinity, DJ RY na DJ Nano.

Coach Gael na Kenny Mugarura ni uku baserutse muri 'Oldies Music Festival'
Coach Gael yaserutse nka Coach Marley
Muyoboke Alex yaserukanye inkono y'itabi. Hano ari kumwe na Clapton wari warimbye nk'abaraperi ba kera na Makanika uzwi nk'umupansiyone
Kenny Mugarura uyobora 1:55AM Ltd na Christopher Uwayesu uhagarariye inzoga ya G69 ni uku baserutse
Calvin John ushinzwe icungamutungo muri Kigali Universe akaba umuvandimwe wa Coach Gael ni uku yaserutse
Lucky Nzeyimana niwe wayoboye ibi birori
DJ RY yatanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki bari muri Kigali Universe
Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo
Wyre yatanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki wo mu myaka yo hambere
Wyre wo muri Kenya yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Nakutaka yakoranye na Miss Shanel
Yararyohewe, yikura umupira

Amafoto: Mukayiranga Esther Yassip


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages