00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyoboke aremera ko yagiye abeshya itangazamakuru

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 August 2013 saa 05:26
Yasuwe :

Mu gushaka gusobanura birambuye impamvu nyakuri yatumye atandukana n’itsinda rya Urban Boyz, Muyoboke Alex yemeye ko mu mezi make ashize yagiye apfunyikira amazi bimwe mu bitangazamakuru ndetse ntanabibwize ukuri.
Aganira na Radio Voice of Africa, Muyoboke yagize ati “Amakuru mwabaga muyafite mwebwe abanyamakuru mwampa micro simbabwize ukuri ngo mbabwire uko ibintu bimeze”.
Amagambo Muyoboke yatangaje kuri Urban Boyz:
Muri iki kiganiro Muyoboke avuga noneho ko ari ukuri kwambaye ubusa, (…)

Mu gushaka gusobanura birambuye impamvu nyakuri yatumye atandukana n’itsinda rya Urban Boyz, Muyoboke Alex yemeye ko mu mezi make ashize yagiye apfunyikira amazi bimwe mu bitangazamakuru ndetse ntanabibwize ukuri.

Aganira na Radio Voice of Africa, Muyoboke yagize ati “Amakuru mwabaga muyafite mwebwe abanyamakuru mwampa micro simbabwize ukuri ngo mbabwire uko ibintu bimeze”.

Amagambo Muyoboke yatangaje kuri Urban Boyz:

Muri iki kiganiro Muyoboke avuga noneho ko ari ukuri kwambaye ubusa, yasobanuye ko impamvu yatumye atandukana na Urban Boyz ari amafaranga nk’uko IGIHE twari twarabibatangarije muri Gicurasi muri iyi nkuru ifite umutwe ugira uti: Amafaranga ; impamvu nyamukuru y’itandukana rya Muyoboke na Urban Boyz.

Yagize ati "Kuva mu kwezi kwa kane, kuvugana hagati yacu byarapfuye, kandi amafaranga arimo araza. Iyo akantu (amafaranga) kabonetse abahanzi b’abanyarwanda bashaka kukanyunya bonyine".

Yanavuze kandi ko iyo aza gukomeza gukorana na Urban Boyz bari kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III. Yavuze ko Urban Boyz baretse gukorana nawe kuko bahise basinyana amasezerano na Richard, umujyanama wa Studio ya The Supel Level.

Muri iki kiganiro kandi Muyoboke yavuze ko umubano we na Urban Boyz ujya kudogera byatewe n’uko Urban Boyz bari batangiye kubona amafaranga. Akavuga ko muri icyo gihe bashatse no gusenyuka; aho yerura akanavuga ko Urban Boyz barwanye hagati yabo.

Muyoboke kandi aherutse gutangaza ko kuba amaze gutandukana n’abahanzi benshi atari uko ari we unaniwe akazi ahubwo ko abahanzi ari bo bafite imyumvire idasobanutse.

Yanavuze kandi ko muri iki gihe yahagaritse ibyo kuba umujyanama w’umuhanzi umwe umwe, ahubwo ko ubu azajya akorana n’abahanzi benshi icyarimwe.

Gusa Safi we avuga ko iyi mpamvu Muyoboke yavuze atari yo yatumye batandukana, ahubwo ko ari uko amasezerano basinyanye nawe yari yarangiye, nk’uko byatangajwe bagitandukana.

Yagize ati ”Sinzi impamvu ari gushaka kugerageza gucukumbura impamvu; gusa ashobora kuba ari ko abyumva, ariko nanjye namubwira ko atari byo”.

Muyoboke na Urban Boys babashije gutwara Ibihembo 4 muri Salax Awards 5

Safi wo muri Urban Boyz avuga ku magambo Muyoboke yavuze:

Ni kenshi abahanzi bakunze kubeshya itangazamakuru hano mu Rwanda kubw’impamvu zinyuranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages