Mu gitaramo Explosion Concert cyabereye muri Serena kuwa Gatandatu Alex Muyoboke yatunguye umugore we ku munsi we w’amavuko amuhuza na nyina umubyara baherukanaga kera kwihangana biramunanira araturika ararira.
Ubwo igitaramo cyari kigeze hafi ku musozo, Big Farious usanzwe ariwe cyitegererezo ku mugore wa Muyoboke, yahamagaye uyu mugore ngo bariririmbane indirimbo imwe akunda. Umugore wa Muyoboke mu ikanzu ndende y’igitenge yuruye ku rubyiniro afata indangururamajwi yitegura guhogoza.
Nyuma y’akanya gato ari kuririmba, Big Fizzo yahise agira ati “Ibyo bivemo sha..... ahubwo Happy birthday to you! Happy Birthday to you! Isabukuru nziza” yakomeje amuririmbira mu ijwi riyunguruye, umugore ahita amera nk’uwo ijuru riguyeho ashaka kwirukanka ava ku rubyiniro, Big Fizzo amwirukaho aramufata ngo atagwa.
Ubwo umugore wa muyoboke yari agitekereza ku bimubayeho, yahise abona nyina imbere ye(we yari azi neza ko ari iwabo i Burundi), ari we nyirabukwe wa Muyoboke, ateruye umutsima wanditseho amagambo amwifuriza isabukuru nziza.
Ornella Deyss Muhimpundu (umugore wa Muyoboke)yahise avuza induru ivanzemo amarira y’ibyishimo agira ati “Yooooh! Yohhhh! ahhahaha! Mana weeeeeee!”
Yarahagurutse ahobera nyina n’urugwiro rwinshi gusa amarira yo yakomeje gushoka ku matama.
Muyoboke wazamutse ku rubyiniro ateruye umuhungu we w’imfura, Mwenemuyoboke Aston, yamuhanaguye amarira maze avuga ko ari ibintu yari amaze hafi amezi abiri ategura . Muyoboke yavuzeko umugore we atari azi ko nyina ari mu Rwanda kuko ngo yahageze saa kumi z’umugoroba. Imbere y’imbaga Muyoboke yahamije ko ibi byose abikoreye urukundo akunda umugore we.
Ati “Uyu mugore mureba ni we mugore mwiza ku Isi. Ndamukunda cyane”
Nyuma yo gutungurwa Ornella Deyss Muhimpundu yavuze ko atabasha kugira icyo atangaza kubera uko ameze. Ati “Mbuze icyo mvugaaa! Sinzi, mbonye mama wanjye, namuherukaga kera, arantunguye cyane, ni umugabo wa mbere mwiza ku Isi”
Umugore wa Muyoboke n iwe wari wabanje gutungura umugabo we aho mu gitaramo hagati yamuririmbiye indirimbo yamuhimbiye.
Mbere y’uko iki gitaramo kiba, umugore wa Muyoboke bari bashwaniye ko yashyize igitaramo ku munsi mukuru we w’amavuko. Muyoboke amubwira ko bagomba gushyira imbaraga mu gutegura igitaramo isabukuru ikazaza nyuma. Ibi ariko si ko byaje kugenda, ahubwo byongereye ibirori mu bindi.
Amafoto: Gentil



















TANGA IGITEKEREZO