Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Yago TV Show, aho yabajijwe uko ameze muri iyi minsi, aho bamwe bemeza ko ashobora kuba atamerewe neza mu rugo rwe n’umubano we n’umugabo we Kimenyi Yves ukaba ukekwaho kuzamo agatotsi kugeza aho bombi batakibana.
Ati “Ndakomeye, gahoro gahoro ariko ndaho ndakomeye. Biragoye muri iki gihe kugira ikintu wavuga, icyo watangamo inama [...] biragoye ntabwo ari ibintu byoroshye. Iyo ubona umuntu utazi, utarabona ubonye bwa mbere, afata ‘camera’ akagufataho ijambo akavuga ati uyu muntu ndamuzi twarakuranye, abeshya. Ni byinshi.”
Yakomeje avuga ko umuntu wadutse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari nyirasenge, ntaho amuzi ahubwo ari ibihuha biri gukwirakwizwa bidafite ishingiro.
Ati “Ikintu navuga, abantu bankunda cyangwa se bankunze kuva kera, nibihangane ibi nabyo turabinyuramo kandi neza. Ikindi nibirinde imbuga nkoranyambaga, ntabwo ari umukino ukinwa na buri wese.”
“Biracyagoranye. Ntabwo nzi impamvu kuri izi mbuga muri iki gihe higanjeho amatiku. Njye ntabwo ndi umuntu munini cyane, n’abakuru kuri njye, abato n’abo tungana mba mbona byarabacanze. Biragoye nkanjye n’ibyo mbamo byose kugira icyo mbivugaho.”
Yavuze ko gusa hari igihe azagira icyo abivugaho bitewe n’aho ibihe bizaba bimugejeje. Agaragaza ko yizeye ko ibihe bikomeye ari kunyuramo, hari igihe kimwe bizarangira.
Abajijwe ku byavuzwe ko aryamana n’umukobwa mugenzi we, DJ Brianne, yavuze ko ari ibinyoma, ndetse ari ibintu bitazigera bibaho mu buzima bwe.
Ati “Nta kintu kinini navuga ku butinganyi bumvugwaho, uretse ko ari ikinyoma. Ntabwo ndi intungane nshobora kuba nakosa, ariko byibuza bubahe ko ndi umubyeyi. Ibyo bavuga cyangwa bumvise, ntabwo ari byo nta n’ubwo bizigera bibaho.”
“Uko ni ukuri kwanjye nka Muyango, sindi buze kujya ku bandi n’ukuri kwabo bafite, umuntu yizera ibyo ashaka bitewe n’uko yari asanzwe akubona. Ibyo byose ni ukumparabika.”
Yabajijwe ku mubano we na Kimenyi muri iki gihe, araruca ararumira agaragaza ko nta byinshi afite byo kuwuvugaho.
Ati “Icyo navuga ku mubano wanjye na Kimenyi, aho nta kintu nabivugaho biracyari ibanga gusa ni umuntu nubaha kandi nkunda. Ikintu cya mbere kiri kumbangamira, ni ibintu bijyanye n’umuryango wanjye. Njye banyatake nka Muyango ariko bubahe papa w’umwana wanjye, babe bamuhaye amahoro.”
Yavuze ko nta kintu yavuga ku ntambara yavutse hagati ye na Keza, gusa agaragaza ko ibiri kuba atari ‘prank’, ahubwo ari ibitero yagabweho.
Indi nkuru wasoma:
Umuriro watse! DJ Brianne yashinjwe gusambana na Miss Muyango no kumurarura



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!