00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutoni Saranda, Kayonga Tessy na Irakoze Eliane bagiye guhurira muri filime nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 April 2026 saa 08:29
Yasuwe :

Kuva ku wa 8 Kamena 2026 abakunzi ba sinema baratangira gukurikira filime nshya y’uruhererekane ya Zacu Entertainment yiswe ’Back Stage’, yakinnyemo abakinnyi bamaze kuzamura amazina yabo muri sinema nka Mutoni Saranda , Kayonga Tessy na Irakoze Eliane.

Ni filime ishingiye ku nkuru y’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko uba witwa Gina Rurangwa (Kayonga Tessy) akaba anakomoka mu muryango w’umuyobozi ukomeye John Rurangwa.

Gina aba yarajyanye ku ishuri inzozi zo gukora umuziki akaba icyamamare ariko nanone akagorwa no kuba yaragenderaga ku mategeko n’amabwiriza y’umuryango we wamurereraga ku gitsure.

Akigera ku ishuri, Gina ahahurira n’umusore w’imyaka 21 witwa Jeremy na we wari wajyanyeyo inzozi zo kuba utunganya umuziki ukomeye ariko akagongwa no kuba adafite ibikoresho byo gutunganya indirimbo.

Uyu musore n’uyu mukobwa bari bahuje inzozi mu muziki, bakunze kugendana ndetse birangira binjiye mu rukundo.

Uretse iyi nkuru, iyi filime irimo n’izindi zirimo iy’undi musore uba witwa Jamal na we wiga mu mwaka wa mbere yigana na Gina ariko we akaba icyamamare nk’umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe.

Ni umusore abakobwa bose baba bakunda, ariko ntakurure Gina, icyakora umunsi umwe baza guhura baraganira birangira bubatse umubano wabo.

Ni inkuru ziyongeramo iya Irakoze Eliane ukina yitwa Martina, umukobwa w’imyaka 28 uba yarigeze kuryamana na Jamal ariko atazi ko uyu musore ari umunyeshuri muri iyo kaminuza.

Ku rundi ruhande Martina aba afite umusore wamwambitse impeta ariko yarabihishe Jamal bari batangiye gukundana, undi igihe yabivumburiye bahita batangira kugirana ibibazo.

Hope ni irindi zina ry’umukinnyi muri iyi filime iri rikaba ryarahawe uwitwa Mutoni Saranda uyu amara igihe akina abana na Gina mu cyumba kimwe.

Gina aba yarabanye na Hope azi ko ari mubyara we nyamara undi we yari azi ukuri ko ari umuvandimwe we bahuje se.

Iyi filime y’uruhererekane yubakiye ku nkuru y’aba banyeshuri biganaga bahuriye ku nzozi zo gukora umuziki ariko buri umwe afite imbogamizi ze.

Ni filime yanditswe inayoborwa na Yves Mizero mu gihe Zacu Entertainment ari yo yayishoyemo amafaranga ikazajya inatambuka kuri Zacu TV.

Irakoze Eliane ni umwe mu bakinnyi bamaze kuzamura izina muri sinema y'u Rwanda
Mutoni Saranda uretse kuba umusizi w'impano ikomeye ni umwe mu bakinnyi ba sinema bagezweho mu Rwanda
Kayonga Tessy uri mu bakinnyi bagezweho ni umwe mu bazagaragara muri iyi filime
Yves Mizero niwe wanditse anayobora iyi filime yakozwe ku bufatanye na Zacu Entertainment
Mutoni Saranda na Kayonga Tessy mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime
Iyi filime yamaze gufatirwa amashusho iri gutunganywa kugira ngo itangire kwerekanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages