Miss Mutoni Jane usanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’Umuco yambitswe muri Miss Rwanda 2016 yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global Pageant 2016-2017 mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais yahigitse bose atahana iri kamba.
Irushanwa rya Miss Heritage ryahuje abakobwa bo ku migabane itandukanye baturuka mu bihugu birenga 28, ibirori nyamukuru byo gutora Nyampinga byabaye mu ijoro ryo kuwa 18 Gashyantare 2017, ryabereye ahitwa Gallagher Estate, i Midrand, Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Miss Heritage Global yagombaga kuba yarabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2016 ku bw’impamvu abategura aya marushanwa batasobanuye neza aza kwimurirwa muri Gashyantare 2017.
Miss Théodora P. Marais w’imyaka 20 abaye Umufaransakazi wa mbere wegukanye iri kamba mu mateka y’iki gihugu.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa rya Miss Heritage Global risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo. Mu mwaka wa 2014 hagiyeyo uwitwa Marlenne Mutoniwase naho muri 2015 u Rwanda ruserukirwa na Bagwire Keza Joanah icyo gihe yabaye igisonga cya kane cya Miss Heritage Global 2015 , yari ahanganye n’abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.
Miss Bagwire Keza Joanah yashimiye mugenzi we Mutoni Jane ku bw’umwanya yatahanye kuko ngo byashimangiye ko umuco w’u Rwanda wihariye. Yanditse kuri Instagram ati “Ndagushimiye cyane mukobwa wabikoze neza […] Waberetse agaciro k’umuco wacu.”


















TANGA IGITEKEREZO