Muri ako gace, Mutamba agaragara akina nk’umuntu uri kwikinisha, ibintu byatumye bamwe mu bakurikirana filime nyarwanda bamunenga, abandi bibaza uko umugabo we yaba yarabyakiriye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari mu bikorwa byo kumenyekanisha filime ye nshya Ingaruka z’Icyaha, Mutamba yavuze ko ibyo abantu babonye byari umukino wa filime gusa, kandi ko nta na kimwe cyabaye mu buryo nyabwo.
Ati “Hari filime twakoze yitwa Feminist. Nagiye kubona mbona ku mbuga nkoranyambaga byacitse, abantu batunguwe n’uburyo nakinnye, nyamara njye byari sinema.”
Samusure bari kumwe muri icyo kiganiro yavuze ko ako gace ari kamwe mu twatumye iyo filime ivugwa cyane, kuko Mutamba agaragara akina nk’uwifashisha igikoresho cyagenewe kwinezeza.
Ku bijyanye n’uko umugabo we yakiriye ayo mashusho, Mutamba yavuze ko bitigeze biteza ikibazo mu rugo kuko bari barabiganiriyeho mbere y’uko filime ikorwa.
Ati “Umugabo wanjye yari abizi ko twabikoze. Ni ibintu twaganiriye mbere yo kubikina. Umugabo wawe aba akuzi, aba azi ibintu wakora n’ibyo utakora.”
Mutamba yashimangiye ko abantu bakwiye gutandukanya ibyo umukinnyi akora muri filime n’ubuzima bwe busanzwe.
Ati “Byari ugukina. Ntabwo uba ukoresha icyo gikoresho mu by’ukuri, ahubwo ukora nk’aho wagikoresheje kandi bitabaye.”
Yavuze ko kimwe mu bimubabaza ari uko hari amashusho abantu bemera iyo bayabonye muri filime zo hanze, ariko yakorwa muri filime nyarwanda agafatwa nk’aho umukinnyi yakoze ibyo agaragaramo mu buzima busanzwe.
Ku bwe, ibi bigaragaza ko hakiri urugendo mu gufasha abakunzi ba filime gusobanukirwa neza itandukaniro riri hagati y’umukino wa filime n’ubuzima bwite bw’umukinnyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!