Aba bombi bamaze gutangira umushinga w’ubukwe gusa ntibaratangaza itariki nyayo buzaberaho.
Kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020, Karim yafashe irembo ndetse Mushambokazi yakiriwe mu idini ya Islam bashyigikiwe n’inshuti zabo n’abandi.
Mushambokazi yabwiye IGIHE ko uyu musore bamenyanye bagahita bafata umwanzuro wo gukundana.
Ati “Twamenyanye mu 2018, nyuma gato ya Miss Rwanda. Namukundiye ko ari umusore unkunda, w’umukozi kandi ufite gahunda.”
Uyu musore yamaze no gufata irembo mu rugo iwabo w’uyu mukobwa mu muhango wabereye i Ryabega mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu minsi ishize, Mushambokazi yakiriwe mu Idini ya Islam mu muhango witabiriwe n’umuhanzi Tizzo wo mu itsinda rya Active ndetse na Sheikh Ashraf wo mu Mujyi wa Kigali wamuhaye ikaze.
Mushambokazi abajijwe impamvu yahisemo guhindura idini, yavuze ko byatewe n’uko yabonaga umugabo we ashikamye kumurusha.
Ati “Nari nsanzwe nsengera muri Christian Life Assembly mpitamo guhindura nkajya murye kuko nabonaga ashikamye mu idini. Hari igihe ubona umuntu akurusha gushikama mu idini rye. Nicyo cyatumye mpitamo kumusanga muri islam.”
Uyu mukobwa yavuze ko kuba uyu musore yarafashe irembo bitavuze ko bagiye guhita bakora ubukwe.
Ati “Ntabwo nakubwira ngo turateganya ubukwe igihe n’iki, ariko ni vuba. Ibyo yakoze ni nko ‘guha abandi gasopo’ gusa ubukwe nibuba tuzabamenyesha.”
Yirinze kuvuga igihe cya nyacyo umukunzi we yafatiye irembo gusa yemeza ko ari muri uyu mwaka hagati.
Mbonyumuvunyi ugiye kubana akaramata na Mushambokazi Jordan yakundanye n’umuhanzikazi Young Grace ndetse aza gutuma uyu muraperikazi ahindura idini ajya muri Islam ariko baza gutandukana.
Mushambokazi ari mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram cyane ko abarenga ibihumbi 85, bahoza ijisho ku mafoto y’ikimero akunda gushyiraho.
Yigeze kuvugwa mu rukundo na Muyoboke Alex uri mu bamushyigikiraga cyane muri Miss Rwanda 2018, ariko bo bakumvikana mu itangazamakuru bavuga ko bafitanye isano, ubundi bakavuga ko ari inshuti zisanzwe.
Mushambokazi Jordan, ufite imyaka 21 y’amavuko mu 2018, yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyepfo, abasha kuza mu Rwanda 20 bitabiriye umwiherero w’irushanwa ariko ntiyagira amahirwe yo kugira igihembo na kimwe yegukana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!