Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yari abajijwe uko nka Kiliziya Gatolika bakira abatera urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri. Ibintu byeze cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gusubiza, yavuze ko ari ibintu bigomba kuganirwaho hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta, agaragaza ko niba ari ibintu kenshi bigaragara nk’ibisenya iri dini bidakwiriye kwemererwa gutambutswa ahantu aho ariho hose.
Ati “Biriya bintu, tugomba kubivugana na Leta[...] rero niba dukorana, ikidusenya ni bo kizagiraho ingaruka bwa mbere. Mu myitwarire rusange y’ahazaza. Ibyo bintu rero bareka ngo bitambuke mu izina ryo kwishyira ukizana, ni byo ariko habaho no gukumira uburenganzira bw’abantu.”
Yakomeje avuga ko abantu babikora baba bashaka amafaranga ariko bakirengagiza ko ibyo bakora ari nko kugura igihugu. Avuga ko ingaruka bigira yaba Leta cyangwa Kiliziya Gatolika, hose zihagera mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ati “Nibatabikora ntibizatubuza gukomeza gukora ibyo dukora, ariko iteka tuzi ko ingaruka zabyo abo zigwaho ni Leta, ntabwo ari twebwe. Natwe bitugiraho ingaruka iyo tubona abantu bitwaye gutyo, ariko rero ubona ari ububasha abantu biha budafite aho bugarukira ngo ni ho Isi igeze, noneho bikagira ikindi kintu kiri inyuma yabyo, ngo ni byo bizana amafaranga vuba. Ukabona rero urimo kugura igihugu amafaranga. Kutabyumva ngo ubitekereze, unatekereze aho bibera usanga ari uguta igihe.”
Musenyeri Mbonyintege yabajijwe impamvu Kiliziya itabyamagana ku mugaragaro, asubiza ko ‘buriya nta gihe itabivuga’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!