Aba bahanzikazi bavukana ku babyeyi bombi, mu 2009 nibwo binjiye mu muziki batangira kuririmbana nk’itsinda.
C&J bamenyekanye mu myaka ishize ubwo bakoraga indirimbo zitandukanye zanakunzwe, zirimo n’izo bakoranye n’abahanzi b’ibyamamare nka "Nibeshejeho" bakoranye na Miss Jojo & Liza Kamikazi, "Byina" bakoranye na K8 Kavuyo & NPC ndetse na "Kamere" bakoranye na Mani Martin.
Aba bakobwa mu myaka bamaze bakora umuziki bashengurwa no kuba barimwe amahirwe yo kumenyekana mu Rwanda hose.
Mu kiganiro na IGIHE, aba bakobwa ntibigeze bahisha ko itangazamakuru by’umwihariko iry’i Kigali ritababaniye kuko inshuro zose bakomanze ngo bahabwe ikaze batakiranywe urugwiro.
Clemy yagize ati "Kugeza ubu twamaze gufata undi mwanzuro. Nitutamenyekana i Kigali tukaba tuzwi i Musanze aho tuvuka birahagije.”
Jamie we avuga ko bafashe icyemezo cyo gukorera umuziki Abanya-Musanze, aho kwirukankira Kigali aho batabaha n’amahirwe make yo kumenyekana.
Yagize ati "Umuhanzi w’inaha (Musanze) arakora akumva ko agomba kujya i Kigali, nyamara n’abariyo usanga bakumira ngo tutabasangayo.”
Uyu mukobwa avuga ko ntako batagize ngo bamenyekanishe ibihangano byabo mu Mujyi wa Kigali ariko bikanga.
Kugeza ubu gahunda bafite ngo ni ugukora cyane, Abanya-Kigali bakazajya bumva imirindi yabo bibereye i Musanze.
Aha niho bahereye basaba abantu bakunda umuziki kubashyigikira bakamenyekana nk’abahanzikazi b’i Musanze.
Basabye ibitangazamakuru bikorera i Musanze kubashyigikira bigacuranga indirimbo zabo bityo mu gihe bazaba bakunzwe muri aka gace bikazanabafungurira imiryango y’ahandi batiriwe bajya gukomanga.
Aba bahanzikazi bafite album ebyiri bise "Bwa nyuma" na "Narashimye", kugeza ubu bari gukora ku ya gatatu.
Album yabo ya gatatu iri mu nzira zo kurangira ku buryo mu gihe kitarambiranye izaba yamaze gusohoka, magingo aya bamaze gushyira hanze imwe mu ndirimbo ziyigize yitwa “Cansilda”.
Iyi ndirimbo nshya y’aba bakobwa, ikubiyemo inkuru y’umukobwa witwa Cansilda ubenga cyane bityo agasigara wenyine mu rusisiro kubera kwifuza umugabo w’umutunzi.
Ni indirimbo aba bakobwa bakoreye kwa Junior Kadiebwe mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Abouba Mzazi.
Reba ikiganiro twagiranye n’abagize itsinda C&J
Reba hano indirimbo "Consilda" iri tsinda ryasohoye



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!