Ni ibitaramo bifite intego yo gufasha abanyarwenya bakiri bato gukuza impano zabo ndetse no gufasha abatuye cyangwa abagenda muri aka Karere kongera aho bidagadurira mu mpera z’icyumwuru.
Ibi bitaramo byiswe ‘Zikonke Comedy Show’ byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize byitabirirwa n’abarimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, n’abandi.
Umwe mu bategura ibi bitaramo, Itangishaka Christian, yabwiye IGIHE ko bije ari igisubizo ku rubyiruko rukeneye ibikorwa birufasha kwidagadura ndetse no kuzamura impano ku bakiri bato bitabasabye gutega bajya i Kigali.
Ati “Iyo urebye ubona ko hanze ya Kigali hataboneka ibitaramo byinshi bifasha urubyiruko rwaho kwidagadura, ibyinshi usanga ari ho biri. Twebwe rero twahisemo kwihangira ibitaramo byacu bidufasha kwidagadura ndetse n’abafite impano bari inaha bakabona aho bazimurikira bitabasabye gutega bajyayo [i Kigali].”
Abitabiriye Zikonke Live Comedy Show basusurukijwe n’abanyarwenya bamaze kubaka izina mu Rwanda barimo Muhinde na Mushumba bamamariye muri Gen-Z Comedy.
Ibi bitaramo bizajya biba buri wa Gatandatu bibera ahitwa Ikana Garden iherereye Nyarubande mu Mujyi wa Musanze, aho kwinjira bizajya biba ari ibihumbi 5 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!