Uyu musore ubusanzwe akorera mu nzu ifasha abahanzi ya BK Record Label, yavuze ko icyatumye yinjira mu muziki ari uko awiyumvamo nk’impano kandi akaba ashaka kuwukora by’umwuga.
Ati “Umuziki numva ari impano nifitemo, nshaka kuwukora by’umwuga untunze. Ntabwo gahunda yanjye ari ugukora umuziki nk’umunyempano gusa nifuza kuwubyaza umusaruro.”
Akomeza avuga ko yifuje gukora umuziki kuva kera ariko bikanga kubera kubura ubushobozi. Ngo mbere yo kwinjira mu muziki yabanje kubyigaho ku buryo nta gahunda afite yo gucika intege cyangwa gusubira inyuma.
Ku ikubitiro uyu muhanzi yatangiriye ku ndirimbo yise ‘Promise’. Irimo ubuzima bw’urukundo, aho umuntu aba afite ubwoba ko ubu buzima butazaramba.
Ni naho atangira kubaza uwo bakundana niba umunezero wabo utazagera igihe ugashira. Ati “Sinemeraga ko bishoboka gukundana n’umukobwa w’uburanga. Uri umwe uhora mu nzozi, ahubwo nsezeranya niba utazansiga, mu bibi no mu byiza, mu kaga no mu mage, mbwira ko utazansiga.”
A King w’imyaka 24 yavukiye mu Mujyi wa Kigali ubu ni naho aba, avukana na Amalon ku babyeyi bombi ndetse ni nawe akurikira. Yasoreje amashuri yisumbuye muri International Technical School [ I.T.S] Kigali aho yize ‘Ubukerarugendo’
Amalon bavukana ari mu bahagaze neza muri muzika y’u Rwanda, amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye birimo ‘Yambi’, ‘Derila’ yafatanyije na Ally Soudy, ‘Madelina’, ‘Byakubaho’, ‘Impanga’, ‘Ngire nte?’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!