Queen Darleen niwe wemeje aya makuru mu kiganiro na Wasafi TV mu mpera z’iki cyumweru. Yagarutse ku buzima bugoye yanyuzemo kuva umubyeyi we yatabwa muri yombi, yongeraho ko ari ibintu byamusigiye igikomere mu buzima bwe.
Uyu muhanzika yavuze ko umubyeyi we yafashwe mu 2017, afatirwa ku Kibuga cy’Indege cya Hong Kong, nyuma yo gukekwaho gutwara ibiyobyabwenge. Kuva icyo gihe kugeza ubu, aracyafungiye muri aka gace.
Queen Darleen yavuze ko icyo kibazo cyagize ingaruka zikomeye ku muryango wabo, cyane cyane ku bana basigaye mu rugo badafite umubyeyi ubakurikirana umunsi ku wundi.
Uyu mukobwa yavuze ko hari igihe byamusabye guhagarika ibikorwa bye by’umuziki kugira ngo yite ku nshingano z’umuryango, ndetse anagerageze gushaka uburyo yafasha umubyeyi we uri mu buroko kure yabo.
Queen Darleen yavuze kandi ko nubwo imyaka ishize ari myinshi, ataracika intege zo kwizera ko umubyeyi we ashobora kuzagaruka mu rugo umunsi umwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!