Icyo kigo cyabigarutseho ku itariki 12 Werurwe 2026 mu birori bwo kwizihiza imyaka 20 kimaze gitanga serivisi z’ikoranabuhanga.
Ni igikorwa cyabereye i Kigali cyitabirwa n’abahagarariye inzego za Leta, amabanki, ibigo by’ubwishingizi n’ibindi.
Abahagarariye izo nzego bagaragarijwe uburyo ikoranabuhanga rishobora kunoza imicungire y’inyandiko no kongera imikorere myiza mu kazi.
RD Tech isanzwe icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga ry’aho abantu bakorera ndetse na serivisi zijyanye no kubikoresha mu buryo bwo kubika no gucunga inyandiko zishyirwa kuri internet aho kuba ku mapapuro.
Umuyobozi Mukuru wa RD Tech, Munyampeta Jules, yavuze ko uko guhurira hamwe, uretse kwizihiza imyaka 20 bamaze byari binagamije kwereka ibigo bitandukanye ibisubizo by’ikoranabuhanga byabifasha mu rugendo rwo kwimukira ku mikorere irishingiyeho.
Yagize ati “Twateguye iki gikorwa kugira ngo twereke abantu ibisubizo by’ikoranabuhanga dutanga. Ubu Isi iri kugana ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kazi ka buri munsi, ariko ni ngombwa ko abantu banasobanukirwa neza icyo bisobanuye n’ibikoresho bibafasha kubigeraho.”
Yagaragaje ko mu myaka itatu RD Tech yateye intambwe yo gukorana n’uruganda rwo mu Buyapani rwa Ricoh ruzobereye cyane mu gukora no gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, birimo imashini zicapa n’izifotora inyandiko n’ibindi bitandukanye.
Iyo mikoranire yatumye ibicuruzwa bya Ricoh biboneka mu Rwanda mu buryo bworoshye bifasha mu kurushaho kwegereza abantu serivisi z’ikoranabuhanga.
Munyampeta yasobanuye ko Ricoh ubu yarenze ibyo gukora ibikoresho bitandukanye ahubwo igakora no mu micungire y’inyandiko by’umwihariko uburyo buzwi nka ‘DocuWare’ bufasha mu gushyira inyandiko mu ikoranabuhanga ndetse ubu RD Tech na bwo ikaba ibucuruza.
Yaboneyeho kandi kugaragaza ibikoresho bya Ricoh bigezweho bafite birimo imashini zicapa impapuro zigezweho zifite ubushobozi bwo gukora imirimo myinshi icyarimwe, zirimo Ricoh IM C3010SD, Ricoh IMC320, Ricoh IM 370 na Ricoh M 2310N.
Izo mashini zifasha mu gucapa, gukora ibizwi nka ‘scan’ y’inyandiko, kuzigera ku bubiko bwo kuri internet ndetse no kuzihuza n’izindi sisitemu zikoreshwa mu bigo.
Ibyo binajyana na bwa buryo bwa DocuWare na bwo RD Tech ifite bufasha ibigo kubika inyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga butuma inyandiko harimo n’izimaze imyaka myinshi kuzibona byihuta mu gihe zikenewe.
Ibyo bizafasha wa mukozi wo mu biro akeneye nka raporo yo mu 2005 akaba yakwirirwa mu kabati k’impapuro ayishaka cyangwa se inyemezabwishyu yo mu mezi abiri ashize, ashobora no kubura bikarangira habayeho kongera kwishyura.
Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko iryo koranabuhanga ribafasha kunoza imikorere y’ibigo no kugabanya amakosa ashobora guterwa n’imicungire mibi y’inyandiko.
Sebera Rene uyobora sosiyete yitwa Sky Global Events Management yagize ati “Ubu buryo budufasha kubika inyandiko ku buryo byoroshye no kuzigarura n’iyo hashize imyaka myinshi. Bunafasha kwirinda amakosa nko kwishyura inyemezabwishyu imwe inshuro ebyiri.”
Ni mu gihe Kajabo Serge ushinzwe abakozi n’ibijyanye no gutanga amasoko muri Ngali Holdings, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga rya RD Tech bitanga umusanzu mu kugabanya cyane impapuro zikoreshwa mu biro.
Ati “Niba dushobora kubika inyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga aho kuzicapa zose byoroshya akazi. Bifasha kandi mu kubona inyandiko mu kanya gato bigatuma dukoresha igihe gito kandi bikagabanya n’ibiciro byagendaga mu gucapa.”
RD Tech igaragaza ko izakomeza gushora imari mu ikoranabuhanga rishya, guteza imbere ubumenyi bw’abakozi no gukomeza ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga kugira ngo ifashe ibigo byo mu Rwanda kubaka aho bikorera hakoresha ikoranabuhanga rigezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!