00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yafunguwemo icyumba cy’ubugeni

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 July 2022 saa 02:06
Yasuwe :

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru. Iki cyumba kigaragaramo ibihangano byakozwe n’umunyabugeni King Ngabo.

Bigaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva mu buhungiro kugeza igihugu kibohowe n’Ingabo zazari iza FPR Inkotanyi.

Hagaragazwamo n’aho igihugu kigeze uyu munsi kiyubaka niho inganzo ya King Ngabo yaganishaga. Nubwo ari we wagize igitekerezo cyo gukora ibi bihangano, yafatanyije n’abandi basore bane biga mu ishuri ry’ubuhanzi n’ubugeni ku Nyundo.

Mu kiganiro na IGIHE, Ngabo yavuze ko yatekereje gukora ibi bihangano kuko yari amaze kumenya neza amateka y’u Rwanda nk’umuhanzi atekereza icyo yakora.

Yagize igitekerezo cyo gukora ibihangano bisobanura urugamba rwo Kwibohora no guhagarika Jenoside kongera kwiyubaka.

Muri Mata 2022 nibwo aba basore batangiye gukora ibihangano byabo.

Yakomeje ati "Nubu sindakira ko bampaye icyumba, naje hano nje gusaba ko bampa umwanya wo kumurikiramo ibihangano twari twakoze, ndashimira ubuyobozi bw’iyi ngoro bwahise bubona ko bwampa icyumba cyihariye."

Ahamya ko ku myaka 26 afite, ari amahirwe adasanzwe kuba ari umwe mu banyabugeni bakoze ibihangano bigashyirwa mu Ngoro ndangamateka.

Ati "Si benshi bagize amahirwe yo kuba mu Ngoro ndangamateka, si ukubyirata ariko ni agahigo ku munyabugeni, gusa mpaye icyubahiro buri munyabugeni wese."

Gukora ibi bihangano byamutwaye arenga miliyoni 7Frw. Afite icyizere ko azamugarukira kuko guhabwa icyumba byonyine mu Ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ari iby’agaciro atabonera ikiguzi.

Ubwo King Ngabo yahaga ikaze abashyitsi muri uyu muhango
King Ngabo yasobanuriye ibihangano bye abari bitabiriye uyu muhango
Ibi bihangano byibanda cyane ku rugendo rw'urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibihangano byashyizwe mu cyumba cyahawe izina rya 'Isaliyuti' kiri mu Ngoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Uretse urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu,muri ibi bihangano King Ngabo yanagarutse ku rugendo rwo kubaka igihugu
King Ngabo na bamwe mu basore bakiri abanyeshuri mu ishuri rya Nyundo bakoranye
Judith Heard wabaye Miss Environment International Africa 2022 wari umwe mu batumiwe muri uyu muhango, yashimiye aba basore akazi kadasanzwe bakoze ababwira ko ibyo bakoze bizababyarira umusaruro mu buryo bumwe cyangwa ubundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages