Iyi ndirimbo aba bahanzi bise ‘Umugozi’ mu gitero cya mbere Danny Vumbi agira ati “Imbaraga ni nkeya mu mutima wanjye, ikiniga ni cyose amarira arashoka, ntabwo nkukangisha uyu mugozi wo kwiyahura, n’ubundi ubu buzima kububamo ntagufite sinabishobora […]”
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari iya gatatu kuri album ye nshya, akaba yarayihimbye bisanzwe atari inkuru yabayeho nk’uko hari abashobora kubitekereza.
Ati “Hari ukuntu nicara nkishyira mu mwanya w’umuntu, ni ibintu mpimba ntabwo biba byabayeho. Numvise amanota y’iyi ndirimbo yajyana n’inkuru ibabaje mpita nishyira mu mwanya w’uwakunze undi akamwanga bikamuremerera kugera ku rwego rwo kumva yakwiyambura ubuzima.”
Iyi ndirimbo yayanditse umwaka ushize. Yavuze ko impamvu yahisemo gukorana na Bruce Melodie ari uko ari inshuti akaba afite ijwi ryiza ku buryo yumvise bahuje imbaraga byaryoha kurushaho.
Album nshya ya Danny Vumbi iriho indirimbo 12. Umunani zakozwe na MadeBeats, Bob Pro akora eshatu mu gihe Element ugezweho muri iki gihe yakozemo imwe.
Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zandikanye ubuhanga ariko ziri no mu mudiho wa kinyafurika, zirimo nka; Ni danger, Ni uwacu, Abana babi n’izindi nyinshi zamenyekanye cyane.
Byitezwe ko nta gihindutse mu gitaramo cyo kumurika album ye, Danny Vumbi yafatanya n’abahanzi nka Bruce Melodie, Mico The Best na Riderman. Iki gitaramo kizaba tariki 4 Nyakanga 2020.
Danny Vumbi arebererwa inyungu na KIKAC Music ahuriyemo na Mico The Best.
Iyi album Danny Vumbi yitegura kumurika “Inkuru nziza” izaba ibaye iya gatatu nyuma ya “Umudendezo” yakoze mu 2012 na” Kuri twese” yasohoye mu 2015.
Reba indirimbo nshya ya Danny Vumbi na Bruce Melodie
Reka ikiganiro Danny Vumbi aherutse kugirana na IGIHE



















TANGA IGITEKEREZO