Bimwe mu bigaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, igitangira berekana umugabo ubyibushye yagiye kwa muganga kwibagisha inda, bihuzwa n’ibyavuzwe kuri Bruce Melodie mu minsi yashize ko yaba yaribagishije inda.
Ahandi agaragaza wa mugabo mu isura y’uri kunywa Cocaine, ibintu bihuzwa n’amakuru amaze iminsi avuga ko Bruce Melodie yaba asigaye akoresha ibiyobyabwenge nubwo aherutse kubihakana.
Hari ahandi wa mugabo muri aya mashusho bari kugereranya na Bruce Melodie, agaragara agiye ku kibuga cy’indege acigatiye indabo mu ntoki, ibifatwa nk’ibyabaye kuri uyu muhanzi mu myaka ishize ubwo yari agiye kwakira Kizz Daniel amushyiriye indabo bikarangira atazimuhaye.
Ikindi kigaragara muri iyi ndirimbo ni wa musore ugereranywa na Bruce Melodie ugaragara agiye kureba The Ben yambaye inkweto zishaje izo bamwe bita ibinyusi, abashinzwe umutekano banga ko yinjira, nyuma yo kumuha inkwero nshya bakaramureka.
Nyuma yo kumureka akinjira asanga The Ben ari gukina Play Station, undi arategereza akaruha kugeza ubwo yikubuye agasohoka.
Ni inkuru igereranywa n’iyavuzwe ko Bruce Melodie yagiye gukorana indirimbo na The Ben agaterwa umujinya n’uburyo yasanze amusanze ari gukina ‘Playstation’ kugeza ubwo yikubuye agataha.
Aba bahanzi bakomeje gucyocyorana mu gihe bategerejwe mu gitaramo kizabahuriza hamwe muri BK Arena tariki 1 Mutarama 2026 cyiswe "The New Year Groove".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!