Igikorwa cyo guhitamo abakobwa 20 b’uburanga cyabereye i Gikondo muri Expo Ground ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Gashyantare 2020.
Cyitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda barimo ababyeyi, abavandimwe n’abafana b’abakobwa batandukanye bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Guhera tariki 21 Ukuboza 2019 kugeza ku wa 18 Mutarama 2020 mu gihugu hose hakozwe amajonjora y’ibanze yo gushaka abakobwa b’ubwiza n’ubuhanga bashaka ikamba rya Miss Rwanda 2020. Habonetse 54 ari nabo batoranyijwemo 20 bazajya mu mwiherero.
Mu ijonjora ry’ibanze ryatangiriye mu Ntara y’Uburengerazuba habonetse abakobwa batandatu, Amajyaruguru atanga batandatu, mu Majyepfo hatoranyirijwe barindwi, mu Burasirazuba hava abakobwa 15 mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe abakobwa 20.
Abakobwa 54 bafite ubwiza, umuco n’ubwenge byemeje Akanama Nkemurampaka ni bo bemerewe gukomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma batoranyijwe mu basaga 400 biyandikishije mu gihugu hose.
Kuwa 22 Mutarama 2020 nibwo abakobwa b’uburanga bahawe nimero bamaze iminsi bakoresha mu gushaka amajwi yabafasha gutera intambwe ibaganisha ku kwambara ikamba bose bahataniye.
Abakobwa bose uko ari 54 banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka bamurika imishinga yabo. Buri wese yari yagenewe umunota umwe wo kugaragaza ibikubiye mu byo ateganya gukora niyambikwa ikamba n’uko bizashyira mu bikorwa.
Bitandukanye n’amarushanwa yabanje, abagize Akanama Nkemurampaka ntibigeze babaza abakobwa ibibazo. Bavugaga imishinga yabo, uwo igihe cyagenwe kigeze atarawusoza, agahagarikwa hakakirwa undi.
Mu gusobanura imishinga, buri mukobwa yavugaga mu rurimi ashaka; abenshi bavuze mu Kinyarwanda n’Icyongereza. Umukobwa yageraga imbere akavuga amazina ye, agahita asobanura umushinga we.
Iki gikorwa gisojwe nibwo abagize Akanama Nkemurampaka barimo Miss Mutesi Jolly, inzobere mu by’ubukungu Kaberuka Teddy, umunyamakuru Munyaneza James, Agnes Mukazibera wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko n’umuhanzi w’umunyabigwi Mariya Yohana, batangaje abakobwa 20 bakomeje.
Mu bakobwa 20 bakomeje mu mwiherero harimo babiri bagendeye ku itike yo kuba aribo bafite amajwi menshi binyuze kuri internet na telefoni. Aba barimo Nishimwe Naomie na Irasubiza Alliance.
Aya majwi yabazwe ku buryo bukurikira; SMS 60%, ayabatoreye kuri IGIHE.com 20% mu gihe uburyo abantu bazashyigikira umukobwa bwabariwe kuri 20%.
Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbuye Nimwiza Meghan ufite irya 2019.
Umwe ku wundi, Reba ubwo bahamagaraga abakobwa 20 bazajya mu mwiherero
Imishinga 20 y’abakobwa bakomeje mu mwiherero
Urutonde rw’abakobwa bazitabira Umwiherero wa Miss Rwanda 2020
1.Irasubiza Alliance [No 11]

2.Nishimwe Naomie [No31]

3.Mutesi Denyse [No28]

4.Ingabire Gaudence [No8]

5.Ingabire Rehema [No10]

6.Musana Teta Hense [No26]

7.Kirezi Rutaremara Brune [No17]

8.Mukangwije Rosine [No21]

9.Ingabire Diane [No7]

10.Ingabire Jolie Ange [No9]

11.Mutegwantebe Chanice [No27]

12.Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15]

13.Akaliza Hope [No1]

14.Umuratwa Anitha [No42]

15.Marebe Benitha [No18]

16.Teta Ndenga Nicole [No35]

17.Uwase Aisha [No51]

18.Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33]

19.Umutesi Denise [No43]

20.Umwiza Phionah [No47]

TANGA IGITEKEREZO