00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 100: Ibyaranze igitaramo ‘Spinny & Friends’ cyahurije abarenga ibihumbi 10 i Gahanga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 July 2026 saa 11:44
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 18 Nyakanga 2026, ku Kibuga cya Cricket i Gahanga, habereye umunsi wa mbere w’igitaramo ‘Spinny & Friends’, witabiriwe n’abarenga ibihumbi 10.

Nubwo iki gitaramo cyabereye hanze gato y’umujyi rwagati wa Kigali, ntibyabujije abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, kuhahurira bagamije kwishimana no gususurutswa n’umuziki.

Uretse urubyiniro runini rwari rwubatse mu buryo bugezweho ndetse n’imitako yari irimbishije ahabereye igitaramo, kimwe mu byagaragaye cyane ni ubwitabire budasanzwe bw’abakunzi b’umuziki bari bakitabiriye.

Bivugwa ko nibura abantu barenga ibihumbi 10 baguze amatike yo kwitabira iki gitaramo cyabereye i Gahanga.

Iki gitaramo cyatangiye hakiri kare kuko guhera Saa Munani z’amanywa, abantu ba mbere bari batangiye kwinjira, banasusurutswa n’umuziki wavangwaga na Vega Drift. Nyuma ye hakurikiyeho aba-DJ barimo DJ Pyfo na Selector Jay.

Nyuma yabo, DJ Inno na Fem DJ bakomeje gususurutsa abakunzi b’umuziki, maze uko bwiriraga bwira n’ibyishimo bikomeza kwiyongera.

Hakurikiyemo Joxxy Parker, wasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo ku rwego rwo hejuru mbere yo gusiga urubyiniro DJ Marnaud na DJ Dash.

Ahagana Saa Sita z’ijoro, DJ Spinny yageze ahabereye igitaramo ahita azamuka ku rubyiniro, asangaho itsinda ry’abacuranzi be. Yahuje kuvanga imiziki n’umuziki ucurangwa mu buryo bwa Live, ibintu byashimishije benshi mu bari bitabiriye.

Nyuma y’isaha n’igice asusurutsa abakunzi be, ku rubyiniro hahise hajya Kabza De Small, wari umuhanzi mukuru w’umunsi.

Kabza De Small yacuranze wenyine mu gihe cy’isaha imwe, mbere yo kongera kwakira DJ Spinny, bafatanya gususurutsa abari bitabiriye mu minota 45. Nyuma basoje igitaramo basiga Vega Drift ku rubyiniro, wakomeje kuvanga imiziki mu gihe abantu batangiraga gutaha.

Iki gitaramo byitezwe ko kigomba gukomeza ku wa 19 Nyakanga 2026 aho abitabiriye icy’umunsi wa mbere bemererwa kwinjira ku munsi wa kabiri nta kindi kiguzi basabwe.

Uretse kurebana umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi abitabira iki gitaramo baraza gususurutswa n’abarimo The Ben, Mike Kayihura na Elijah Kitaka bo muri Uganda.

Abacuruzi bahawe umwanya wo gucururiza ahabereye iki gitaramo
Uyu we ari mu bahageze ku zuba rya kare
Abahageze hakiri kare wabonaga ko binjiraga nta gihunga
Inkumi z'ikimero zari zateguwe ngo zifashe abantu kumenya neza ibyicaro byabo
Zuba Mutesi ati "Amahoro n'urukundo kubo duhuriye hano!"
Zuba Mutesi ari mu bageze ahabereye iki gitaramo hakiri kare
Urubyiniro rw'iki gitaramo rwemeje abatari bake bijyanye n'uko rwari rwarimbishijwe
Uwicyeza Pamella na we yahawe aho gucururiza imyenda ye yise 'Fly Mama Africa'
Buri wese yari yakoze ku myenda yo kujyana mu birori
Mbere yo kwinjira ahabereye igitaramo babanzaga gufata agafoto k'urwibutso
Hari hateguwe aho abinjira muri iki gitaramo bafatira amafoto y'urwibutso
Abenshi mu bitabiriye iki gitaramo bahageraga mu matsinda nk'inshuti
Si ngombwa abafotoza camera, telefone zabo na zo zisigaye zibyikorera bakabona amafoto y'urwibutso
Umwe mu nkumi zari zarimbiye iki gitaramo
Imyenda y'ibirori yari yitaweho muri iki gitaramo
Umubyinnyi Miss Money ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Uyu we yari yitwaje idarapo rya Uganda
DJ Pyfo yasusurutsaga abakunzi b'umuziki bari bakomeje kwiyongera ahabereye iki gitaramo
Ubwo DJ Alisha yari ahingutse ahabereye iki gitaramo
Nubwo atagombaga gucuranga, DJ Alisha yagiye gushyigikira bagenzi be
Fem DJ yavangaga imiziki afashwa na Zuba Mutesi washyushyaga abantu
Zuba Mutesi yafashije Fem DJ gushyushya abantu
Aha ni hamwe bakubwira ko igitaramo cyatangiye gufata irangi
Joxy Parker nawe ni uku yahingutse ahabereye iki gitaramo
Uyu we yabyinnye abantu bigira hirya bahinduka abafana
DJ Sonia na DJ Ira bageze ahabereye iki gitaramo babanje gufatana ifoto y'urwibutso
Ahabereye iki gitaramo hari hamaze kuzura
Joxy Parker yabanje gufata amafoto y'urwibutso mbere yo kujya ku rubyiniro
Akanyamuneza kari kose hagati ya DJ Ira na DJ Sonia bari bageze ahabereye iki gitaramo bari kumwe
DJ Sonia uri mu ba DJ bahagaze bwuma mu Rwanda, yari yitabiriye iki gitaramo gushyigikira bagenzi be
Joxy Parker yasusurukije abakunzi be muri iki gitaramo
Joxy Parker ni umwe mu bavanga umuziki bamaze kuzamura izina ryabo mu Rwanda
DJ Lamper yari yaserukanye n'umukunzi we muri iki gitaramo
DJ Marnaud yongeye gushimangira ko ari umwe mu beza u Rwanda rufite
Ubundi aha baba bashaka kukubwira ko ikibuga cyakubise cyuzuye abantu
Kubona aho ushyira ikirenge byasabaga gushishoza ko nta wundi ukandagiye
DJ Spinny yageze ku rubyiniro yakiranwa urugwiro
DJ Spinny nawe ntiyigeze atenguha abakunzi be bari bamutegereje ari benshi
Ahagenewe kujya abantu muri iki kibuga hari hakubise huzuye
DJ Spinny hari aho yageze atangira kujya aririmbira abakunzi be nyinshi mu ndirimbo aba anacuranga
DJ Spinny yari yitwaje abacuranzi bagiye bamufasha muri zimwe mu ndirimbo yacuranze
DJ Spinny yanyuzagamo agafatanya n'abacuranzi be
Kabza De Small wo muri Afurika y'Epfo ari mu basoje iki gitaramo
Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo
Kabza De Small yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo
Spinny na Kabza De Small bageze aho bafatanya gucurangira abakunzi b'umuziki

Amafoto: Cyubahiro Key & Isaac Munyemana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages