00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayirebwa na Muyango bayoboye abahanzi basoje MTN Iwacu Muzika ya gakondo(Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 November 2023 saa 10:28
Yasuwe :

Abahanzi batandukanye bakomeye barangajwe imbere na Cécile Kayirebwa, Muyango, Ruti Joël, Cyusa Ibrahim, Umukirigitananga Sophia Nzayisenga ndetse n’amatorero arimo Ibihame by’Imana, Inyamibwa na Inganzo Ngari bashimishije benshi mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyasoje ibyazungurutse intara zose z’u Rwanda guhera muri Nzeri uyu mwaka.

Ni mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushingo. Cyabanjirijwe n’ibindi byazengurutse intara birimo icyahereye i Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bikomereza i Huye ku wa 30 Nzeri; ku wa 7 Ukwakira 2023 byabereye i Ngoma mu gihe ku wa 14 Ukwakira 2023 byabereye i Rubavu.

Basile Uwimana wamenyekanye mu itangazamakuru cyane kuri televiziyo y’u Rwanda mu biganiro bitandukanye, niwe wayoboye iki gitaramo.

Ibi bitaramo byatangiye muri Kamena 2019, mu 2020 bikomwa mu nkokora kubera icyorezo cya COVID-19 ariko bikanyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda aho abahanzi batandukanye basusurutsaga abakunzi babo bari bari mu bihe bya Guma mu Rugo.

Nzayisenga Sophia ni we wabanje ku rubyiniro. Uyu mubyeyi yaririmbye ibihangano bitandukanye. Uyu mukirigitananga yifashishije iki gicurangisho yashimishije abitabiriye mu bihangano bye birimo “Urweze” yakoranye n’umusizi Murekatete uri mu bakobwa bari kuzamuka neza mu busizi n’ibindi bitandukanye.

Uyu mugore yanyuzagamo akivuga bya Kinyarwanda yabijyanisha no gukirigita Inanga bikizihira benshi bitabiriye.

Yakurikiwe n’Itorero Inyamibwa AERG rimaze kumenyekana cyane mu Rwanda. Ryaririmbye indirimbo zitandukanye zamenyekanye zirimo iyitwa “Amararo”, “Inkindi y’u Rwanda’’, “Nta makemwa” yamamaye mu myaka yo hambere, “Ndaraye” n’izindi zitandukanye.

Cyusa Ibrahim ni we wakurikiyeho aherekejwe na bamwe mu bagize Itorero Indashyikirwa bamucurangiye bakanamufasha kuririmba. Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo “Migabo” yahimbiye Perezida Paul Kagame, “Imenagitero” ya Rugamba Sipiriyani, “Rwanda nkunda”, “Muhoza’’, “Agasaza’’ na “Nyaruguru”.

Uyu muhanzi wavuye ku rubyiniro saa tatu n’iminota 16 yashimishije beshi ndetse mu bari bamubanjirije niwe wabashije guhagurutsa abantu.

Ibihame by’Imana nibo bakurikiye uyu muhanzi barahamiriza biratinda. Ibihame Cultural Troupe ni Itorero rigizwe n’abasore barenga 40, nta mukobwa n’umwe ubarizwamo. Batangiye gukora mu 2013 ari abantu batatu, ritangijwe na Bahizi Aimable hamwe na Igihangange Emery Mukuru wa Massamba Intore ndetse na Burigo Olivier.

Aba basore bari baherekejwe n’abarimo abana bakiri mu myaka iri munsi ya 15 bakurikiwe na Ruti Joël.

Ruti Joël yaririmbye indirimbo ze ziri kuri album ye ya mbere aheruka gushyira hanze yise ‘Musomandera’. Yaririmbye indirimbo ze zirimo “Mwiza”, “Cunda” n’izindi zitandukanye ariko asoreza ku “Igikobwa” yashimishije abiganjemo inkumi.

Uyu musore na we ibihangano bye byashimishije benshi bakunda umuziki gakondo ariko uvanzemo izindi njyana zigezweho.

Ruti asoza yafashe umwanya yibutsa abakunzi be ko ku wa 26 Ukuboza 2023 afite igitaramo mu Intare Arena.

Basile Uwimana wari uyoboye igitaramo, yahise ahamagara Inganzo Ngari. Abagize iri torero bahise bagera ku rubyiniro baca umugara nabo bashimisha benshi mu mbyino n’indirimbo zitandukanye zitandukanye bya Kinyarwanda.

Muyango wabanjirije Cécile Kayirebwa yasusurukije abantu mu bihangano bye bitandukanye byakunzwe. Yaririmbye indirimbo zirimo “Sabizeze”, “Karame Uwangabiye”, “Inganzo” n’izindi nyinshi.

Mu kuririmba yanyuzagamo agatebya, hari nk’aho yagize ati “Twari dukumburanye, nagize Imana hari abambanjirije ntabwo muri bundushye mwishimye […] mwihanganye, igihe bahereye babamena amatwi ntimurambirwa?’’

Uyu muhanzi yavugaga ibi agahita yanzika n’indi ndirimbo.

Cécile Kayirebwa ni we wasoje iki gitaramo. Uyu mubyeyi umaze kugira intege nke yaje ku rubyiniro asindagizwa maze ahabwa ibyicaro atangira gususurutsa abitabiriye. Yafashijwe ku rubyiniro na Symphony Band yamucurangiye ndetse n’itsinda rya Ange na Pamella ndetse n’umuririmbi Alouette Munganyinka bamufashije mu buryo bwo kuririmba.

Kayirebwa yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo iyo yise “Indamukanyo”, “Urubambye Ingwe”, “Ndare”, “Ngarara” igaruka ku mugore wakumbuye umugabo we, “Tarihinda’’, “Iwacu” n’izindi.

Uyu mubyeyi nubwo atabashije guhaguruka ngo abyinane n’abakunzi be, uko yaririmbaga indirimbo abantu bihagurutsaga bakabyina bataraka abandi bakaririmbana nawe kuva ku ijambo rya mbere kugeza ku rya nyuma.

Uyu mubyeyi yari amaze igihe atagaragara mu bitaramo, iki kikaba ari kimwe mu byatumye benshi bitabiriye bari bamufitiye urukumbuye rwinshi.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu bazwi barimo Dr Bizimana Jean Damascène uyobora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), abahanzi barimo Jules Sentore, Bwiza, Tizzo wo muri Active n’abandi batandukanye.

Ikigo cy’Ibimenyetso bya gihanga, Rwanda Forensic Institute [RFI], muri ibi bitaramo byabaye muri uyu mwaka, cyegereye abatuye uturere twose byanyuzemo basobanurirwa ibikorwa na serivisi iki kigo gitanga zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n’ibiyobyabwenge, gupima imibiri y’abitabye Imana hagaragazwa icyateye urupfu, gupima alchool yageze mu mubiri w’umuntu n’ibindi byinshi.

Abakiri bato nabo bari bitabiriye iki gitaramo
Ukibabona binjira uhita umenya ko igitaramo kigiye kubera muri BK Arena gitandukanye n'ibisanzwe
Nzayisenga ni umwe mu bakirigitananga bakomeye mu Rwanda ndetse imaze kumwambutsa imipaka
Nzayisenga Sophia niwe watangiye iki gitaramo
Umukirigitananga Nzayisenga Sophia yafatanyije n'umusizi Murekatete ku rubyiniro
Cyusa yaririmbye ibihangano bye birimo n'indirimbo yise 'Migabo' yatuye Perezida Kagame
Cyusa ni uku yaserutse ku rubyiniro
Umuhanzi Cyusa ni uku yaserutse ku rubyiniro
Basile Uwimana niwe wayoboye iki gitaramo
Itorero Ibihame by'Imana ryagaragaje ubuhanga mu guhamiriza
Itorero Ibihame by'Imana ryahamirije rinyura benshi
Nyampinga w’Umuco n’Umurage mu mwaka wa 2020 Teta Ndenga Nicole uri iburyo na Tumukunde Joselyne [Jojo] b’Itorero Inyamibwa bashimishije benshi
Umukoraza wo mu Itorero Inyamibwa mu gitaramo cyo gusoza 'MTN Iwacu Muzika Festival'
Bamwe mu bakobwa babyina mu Itorero Inganzo Ngari bataramye banunamira uwari umuyobozi waryo uherutse gutabaruka
Itorero Inganzo Ngari ryatunguranye muri iki gitaramo
Ruti Joël akaba Rumata wa Musomandera ni uku yaserutse mu gitaramo cya 'MTN Iwacu Muzika Festival'
Ruti Joël yanyuzagamo akabyina bya kinyarwanda
Ruti Joël yateguje abantu igitaramo cye ku wa 26 Ukuboza mu Intare Arena Rusororo
Muyango yari kumwe n'itsinda ry'abacuranzi bamufashije ku rubyiniro
Muyango ubwo yari ari ku rubyiniro
Uyu mwana ukiri muto yashimishije benshi kubera uko yabyinaga indirimbo za Cécile Kayirebwa, uyu muhanzi asaba ko bamumuzanira imbere akamuramutsa
Cécile Kayirebwa niwe wasoje iki gitataramo
Ange na Pamella bamaze igihe bakorana na Cécile Kayirebwa bamufashije ku rubyiniro
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo
Akadiho kacinywe muri BK Arena biratinda
Nubwo ari igitaramo cy'umuco nyarwanda n'abanyamahanga ntibacitswe
Byagaragaye ko umuziki gakondo atari uw'abakuru gusa ahubwo ukundwa n'abakibyiruka
Byari byamurenze ...
Bamwe banyuzagamo bakikoza ibicu bagacinya akadiho
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu bazwi barimo Dr Bizimana Jean Damascène uyobora Minisiteri nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE)
Abitabiriye iki gitaramo bizihiwe bikomeye
Ni ubwa mbere iki gitaramo cyari cyibaye gihuje abahanzi bo mu gisekuru cya kera n'ab'ubu baririmba gakondo
Ni uko byari byifashe muri BK Arena
BK Arena nubwo itari yakubise ngo yuzure ariko yarimo abantu
Ni igitaramo cyitabiriwe n'ingeri zitandukanye z'abantu, abakiri bato n'abakuze
Umudiho wacinywe karahava
Umuziki Gakondo wagaragarijwe urukundo
Uyu mubyeyi we ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo cya gakondo

Amafoto: Salomo Nezerwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages