00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu barenga 20 bahagurukanye i Kigali, Bazongere Rosine yasozanyije urugendo rw’umunsi wa mbere n’abantu umunani (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 September 2026 saa 08:59
Yasuwe :

Mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2026 nibwo Bazongere Rosine yahagurukanye i Kigali n’abarenga 20 batangiranye urugendo rw’iminsi ibiri rugana i Musanze n’amaguru yise ‘Imbaraga Gorilla Walk’.

Ni urugendo byari byitezwe ko ruhagarara bwa mbere kwa Nyirangarama ari naho bazahagurukira ku wa 3 Nzeri 2026 berekeza mu Karere ka Musanze aho bazarara mbere y’uko ku wa 4 Nzeri 2026 berekeza mu Kinigi mu gikorwa cyo ‘Kwita Izina’.

Mu barenga 20 bahagurutse i Kigali, icyenda bonyine nibo babashije kugera kwa Nyirangarama mu gihe abandi bagiye bananirirwa mu nzira.

Ni urugendo rw’ibirometero 50,55 bagenze mu gihe cy’amasaha icyenda n’iminota irenga 21.

Bazongere wateguye uru rugendo yise ‘Imbaraga Gorilla Walk’, asanzwe yarihebeye siporo ndetse akanategura ingendo zinyuranye akora n’amaguru mu rwego rw’ubukangurambaga ku mpamvu zitandukanye.

Ni urugendo ahamya ko ruzasiga ubutumwa bwo gukangurira abantu kurinda ibidukikije mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza.

Ati “Intego si ukugenda gusa, ahubwo ni ugukoresha urugendo rwacu nk’uburyo bwo guteza imbere ubuzima bwiza, guteza imbere ubukerarugendo bwo mu Rwanda no gukangurira abantu kugira uruhare mu kubungabunga umurage wacu kamere.”

Bazongere yavuze ko ‘Imbaraga Gorilla Walk 2026’ ari urugendo rwo kugenda n’amaguru rugamije guhuza siporo n’imibereho myiza, ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere kurengera ingagi n’ibinyabuzima.

Abagiye muri uru rugendo bahagurukiye ku biro by'Umujyi wa Kigali
Bazongere Rosine yahagurukanye i Kigali n'abarenga 20
Hari n'aho bageraga bakananura imitsi kugira ngo bakomeze urugendo
Hari aho bageraga bagatamira ku mpamba bari bitwaje
Hari aho bageraga bakaruhuka bakanafata amafoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages