00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yinjiye mu bafatanyabikorwa ba ’Gen-Z Comedy’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 June 2025 saa 11:36
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025, umunyarwenya Fally Merci yemeje ko MTN Rwanda yamaze kwinjira mu bafatanyabikorwa b’ibitaramo asanzwe ategura bya ‘Gen-Z Comedy’.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati "Twari tumaze igihe mu biganiro, nibaza ko byagenze neza. Mu minsi ya vuba muratangira kubabona ku rutonde rw’abaterankunga bacu, ni amasezerano yo kurangizanya uyu mwaka, hanyuma umwaka utaha tukaba twayongera.”

MTN Rwanda yinjiye mu mikoranire na Gen-Z Comedy nyuma y’Umujyi wa Kigali.

Ibi bitaramo biherutse kwizihiza imyaka itatu bimaze bitegurwa, aho byitezwe ko kuri uyu wa 12 Kamena 2025, byongera kubera muri Camp Kigali, ahatumiwe abanyarwenya n’abahanzi barimo Olimah na Bull Dogg.

Ku rundi ruhande, ni ibitaramo byanatumiwemo Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, uza kuba aganiriza urubyiruko rwitabira iki gitaramo.

Olimah yongewe mu basusurutsa abitabira Gen-Z Comedy
Bull Dogg niwe muhanzi w'umunsi muri iki gitaramo
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira niwe mutumirwa w'umunsi muri Gen-Z Comedy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages