Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus na BPR Bank Rwanda Plc, biri kuba ku nshuro ya karindwi.
Kuri iyi nshuro bifite umwihariko wo gutumirwamo abahanzi barindwi batwaye ‘Primus Guma Guma Super Star’, aho umwe azajya aririmbira muri umwe mu mijyi irindwi [uturere] bizageramo uyu mwaka, kuva kuri uyu wa 20 Kamena 2026 kugeza ku wa 1 Kanama 2026.
Igitaramo cyabimburiye ibindi cyabereye mu Karere ka Huye, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye aho ababarirwa mu bihumbi bataramiwe n’abahanzi banyuranye kuva Saa 15:22 kugeza Saa 21:30.
Abahanzi basusurukije abakunzi b’umuziki bavuye mu turere turimo Huye, Nyanza, Gisagara na Nyamagabe, ndetse bazakomereza mu yindi mijyi ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026” izageramo, ni Amalon, Ross Kana, Kivumbi King, Marina, Kenny Sol, Bushali, Davis D na Chriss Eazy.
Bibebityo Anicet ‘Polyvalent’ w’i Huye na Mugaara Aubea, ni abandi bahanzi bahawe umwanya wo kugaragariza impano zabo abitabiriye iki gitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.
UKO IGITARAMO CY’I HUYE CYAGENZE:
21:30: Chriss Eazy yapfundikiye igitaramo cya mbere cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’
Nubwo bamaze amasaha menshi bahagaze, abandi babyina, ab’i Huye bagaragaje imbaraga ubwo Chriss Eazy yabasusurutsaga mu ndirimbo zirimo “Edeni”, “Basi Sori” yakoranye na Passy Kizito na “Sekoma”.
Chriss yahise abwira abitabiriye igitaramo ko agiye kubaririmbira indirimbo ye nshya yise “My Mind” yaririmbanye na Utah Nice bayikoranye.
“Bana” yakoranye na Shaffy, ni indi ndirimbo y’uyu muhanzi yasusurukije ab’i Huye nubwo amasaha yari amaze gukura.
We n’abafana be bakomereje kuri “Jugumila” yakoranye na Kevin Kade na DJ Phil Peter, ndetse ni yo ndirimbo yapfundikiye iki gitaramo cya mbere cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
20:52: Chriss Eazy ni we wa nyuma ugiye ku rubyiniro
Mbere y’uko agera ku rubyiniro, MC Buryohe na Bianca basabye ab’i Huye gucana amatoroshi ya telefoni.
Chriss Eazy, umuhanzi wa munani mu bari bategerejwe i Huye kuri uyu wa Gatandatu, muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026, yageze ku rubyiniro yambaye agapira k’umukara, ikabutura n’ingofero biri mu mabara y’imyambaro ya gisirikare.
Yinjiriye mu ndirimbo "Sampe" yakoranye na Dany Nanone.
20:43: Huye irashima
Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yahawe umwanya, ashimira Umukuru w’Igihugu washyizeho imiyoborere ifasha Abanyarwanda kwidagadura mu buryo nk’ubu.
Yashimiye kandi abateguye ibi bitaramo, yibutsa abaturage b’Akarere ayobora ko bagomba kwirinda ubusinzi n’inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ko urubyiruko rukwiye kugira intego ziruteza imbere k’uko abahanzi baririmbye bagaragaje ko hari icyo bashoboye.
Ati "Yaba ari impano yawe yaguteza imbere, yaba ari ishuri wize ryakugirira akamaro. Turabashimira ko mwitabiriye iki gitaramo kandi mwagaragaje ikinyabupfura."
20:41: Davis-D, umwami w’amajyepfo
Mu minota 33 yamaze ku rubyiniro i Huye, Davis-D Shine Boy yanyuze abakunzi be mu ndirimbo zirimo “Ifarashi” na “Micro”.
Uyu muhanzi wiyita “Umwami w’Amajyepfo”, yagize ati “Ni njye nimero ya mbere hano.”
Yahise ahamagara Platini P ajya ku rubyiniro, bombi bafatanya kuririmba “Jeje” bakoranye.
Indirimbo yakurikijeho ni “Dede” yaririmbiye hasi mu bafana, ahita atumira Bushali ku rubyiniro bafatanya “Bermuda”.
Abakunzi b’uyu muhanzi bamusabye “Itara”, avuga ko iminota yamugendanye ariko ntacyo yabima.
Abashyushyaragumba MC Buryohe na Bianca bahise bamusanga ku rubyiniro bafatanya na we [mu bisa no kumwereka ko igihe yahawe cyarangiye], asaba indi minota ibiri gusa yo kuririmbana n’abakunzi be.
20:08: Davis D yinjiye ku rubyiniro byihariye
Aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi bambaye umukara hose kugera ku mutwe, babyina bunamye gake bazunguza imitwe batavuye aho bari, Davis D yinjiriye muri "Biryogo" yakoze mu 2015.
Ni umuhanzi wa karindwi ugiye ku rubyiniro rw’i Huye mu munani bazasusurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ aho bizagera hose, mu mijyi irindwi inyuranye.
20:03: Platini P yanyuze benshi mu minota 20 ku rubyiniro
Nyuma yo kuririmba "Icupa", Platini P ’Baba’, yakurikijeho "Atansiyo".
Mu ndirimbo yaririmbye, yagiye avanga ize bwite n’iza Dream Boyz yahozemo. Muri izo harimo "Mumutashye" yazamuye amarangamutima ya benshi i Huye, bamwe bikura imyambaro bayizunguza mu kirere.
Asoza, uyu muhanzi yagize ati "Bampaye iminota mike, tuzasubira."
19:43: Platini P yasubiye aho yatangiriye umuziki
Nemeye Platini wamenyekanye nka ’Platini P’, wegukanye PGGSS ari mu itsinda rya Dream Boyz yabanagamo na Mujyanama Claude ’TMC’, ni we muhanzi watumiwe mu gitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ kiri kubera i Huye.
Dream Boyz yegukanye PGGSS7 mu 2017 ndetse yari ibaye itsinda rya kabiri ryegukanye iryo rushanwa nyuma ya Urban Boys mu 2016.
Platini P yageze ku rubyiniro aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi b’abasore, atangirira ku ndirimbo "Isano".
Yakurikijeho "Icupa" yishimiwe cyane n’ab’i Huye aho yatangiriye umuziki we yiga muri iyi Kaminuza y’u Rwanda no muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.
19:40: Bushali yatayemo abafana be
"Kamwe" yakoranye n’abandi bahanzi, "Nituebue", "Kinyatrape", "Kugasima" n’izindi, ziri mu ndirimbo za Bushali zanyuze ab’i Huye mu minota 31 yamaze ku rubyiniro rw’i Huye muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Ubwo yari agiye gusoza kuririmba, uyu muhanzi yahaye abakunzi be imipira yo kwambara ya MTN, agira ati "Reka mbatemo".
19:09: Bushali yinjiye ameze nka ’spiderman’
Umuraperi Bushali yagiye ku rubyiniro rw’i Huye ari uwa gatandatu, mu bahanzi bazasusurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Yahageze yipfutse hose ku mutwe no mu maso nka ’spiderman’, ariko mu mabara y’umukara.
N’agakapu ahekeye ku rutugu rumwe, uyu muhanzi wakiranywe ibyishimo n’abakunzi b’umuziki we i Huye, nyuma yakuyemo ibyo yari yambaye ku mutwe bose babafasha kubona isura ye.
19:05: Iminota 28 ya Kenny Sol yari itandukanye
Mu minota 28 yamaze ku rubyiniro, umuhanzi Kenny Sol yerekanye ko ari umwe mu bashoboye kuryoshya urubyiniro.
"Ikinyafu" yakoranye na Bruce Melodie, "Joli" na "Haje gushya", ziri mu ndirimbo ze zishimiwe n’abakunzi be batari bake i Huye yashimiye cyane ubwo yasozaga kuririmba.
18:37: Kenny Sol yahigereye
Kenny Sol yabaye umuhanzi wa gatanu ugeze ku rubyiniro rw’i Huye, mu bazasusurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Yinjiriye mu ndirimbo "Haso" yakoze mu 2021.
18:16: Phil Peter yatunguranye i Huye
Ubwo Marina yari ku rubyiniro, amaze kuririmba indirimbo enye, yakurikijeho "Bimpame", maze ahamagara DJ Phil Peter bayikoranye, amusanga ku rubyiniro barayiririmba.
Iyi ndirimbo iri mu zahagurukije abari ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza y’u Rwanda.
Aba bahanzi bombi bahise bakurikizaho "Agafoto" bakoranye bafatanyije n’abandi.
18:12: Marina yasubiye ku rubyiniro, igitaramo kirakomeza
Nyuma y’iminota ine, Marina yasubiye ku rubyiniro aririmba "Do Me" yakoranye na Queen Cha.
18:07: Marina yatunguranye ava ku rubyiniro imburagihe
Ku rubyiniro, Marina yari kumwe n’ababyinnyi bane barimo umusore we wamwegeraga bakabyinana nta mwanya basize hagati yabo.
Mu ndiririmbo eshatu yaririmbye harimo "Niwowe", ariko ubwo yari azisoje yahise agira ati "Murihangana, imashini y’imyenda yanjye yafungutse, turakomeza."
17:58: Marina yageze ku rubyiniro
Umuhanzi Ingabire Deborah wamenyekanye nka Marina yageze ku rubyiniro abaza ab’i Huye niba bameze neza.
Yinjiriye mu ndirimbo "Marina" yakoze mu 2017.
17:54: Kivumbi yahagurukije ab’i Huye
"Kirigute" yakoranye na Juno Kizigenza, yaririmbye ari iya kabiri, iri mu ndirimbo za Kivumbi King zahagurukije abari i Huye mu gitaramo cya mbere cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Izindi zashituye abakunzi ba Kivumbi ni "Badman", "Yalampaye", "Wait [Icyampa amahirwe]" na "Kikankane" yakoranye na DJ Pyfo ari na yo yasorejeho.
17:40: Ross Kana yifotozanyije n’abakunzi be i Huye
Nyuma yo kuririmbira ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda i Huye, ahatangiriye ibitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026", umuhanzi Ross Kana yasabye ko hafatwa ifoto ari imbere y’abitabiriye iki gitaramo cya mbere.
17:30: Kivumbi King ni we utahiwe
Umuraperi Kivumbi King yageze ku rubyiniro ari uwa gatatu kuri uyu mugoroba, mu bahanzi bazasusurutsa ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Yambaye ipantaro y’umukara, umupira w’umweru, inkweto zitukura n’amadarubindi y’umweru.
17:25: Ross Kana yishimiwe cyane i Huye
Nyuma yo kuririmba "Fou de Toi" yinjiriyemo, Ross Kana yakurikijeho "Sesa" yashimishije cyane abakunzi be b’i Huye mu buryo bugaragara.
Kuri bo, byasaga nk’aho amagambo "urabanza, ibindi biza nyuma" ari muri iyi ndirimbo, ari we bayabwiraga.
Yahise agira ati "Ndashaka gushimira EAP kuba barampaye amahirwe nkaza hano. Ndashimira MTN, ka Primus se kabikoze?"
Indirimbo ya gatatu kuri uyu muhanzi yabaye "MAMi" yakoze mu 2024, aho yahaye umwanya abakunzi be umwanya bakagira amagambo ayigize baririmba.
Benshi mu bari ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda biyamiriye ubwo Ross Kane yatangiraga kuririmba "Molela" yashyize ahagaragara mu mezi icyenda ashize ndetse ikaba iri mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi.
Ross Kana yamaze iminota 21 ku rubyiniro.
17:05: Ross Kana yageze ku rubyiniro
Umuhanzi wa kabiri mu bazasusurutsa ibitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, wageze ku rubyiniro rw’i Huye aho byatangiriye, ni Ross Kana.
Uyu musore yinjiriye muri "Fou de Toi" yakoranye na Element Eleéeh na Bruce Melodie. Ni indirimbo yaririmbanye n’abakunzi be benshi bari ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda.
– Amalon yageze aho yikura ikoti
Nyuma y’iminota 27 ku rubyiniro, Amalon yakuyemo ikoti n’ingofero, asigara yambaye ubusa hejuru.
Yaririmbye indirimo zinyuranye zirimo izo yagendanagamo n’abakunzi be b’i Huye zirimo "N’Imana", "Nyirabasare" na "Byakubaho".
Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye gutarama muri ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, by’umwihariko agatangirira i Huye.
Iminota 31 ni yo yamaze ku rubyiniro.
16:42: "Ross Kana turagukunda"
Umuhanzi Ross Kana ari mu bazaririmba mu bitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
I Huye, abafana be baje bitwaje ibyapa byanditseho ngo "Turagukunda Ross Kana", ariko mu magambo y’Icyongereza.
– 16:33: Amalon yabimburiye abandi bahanzi bazaririmba muri ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’
Abifashijwemo na Symphony Band, umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon, ni we wabanje ku rubyiniro i Huye mu bahanzi umunani bazasusurutsa ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Amalon uri mu bakundwa cyane kubera ubuhanga mu miririmbire ye, yinjiriye mu ndirimbo ’Derila’, yakoranye na Ally Soudy mu 2019.
Uyu muhanzi yambaye ’costume’ y’umukara n’agatambaro k’umweru mu ijosi ariko ikoti ni rigufi cyane ku buryo rigarukiye mu rukenyerero. Ku mutwe, yambaye ingofero y’umweru y’aba ’cowboy’.
16:25: Abafite ubumuga bwo kutumva ntibibagiranye
Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byitabirwa n’abantu banyuranye ndetse bamwe muri abo ni abafite ubumuga bwo kutumva.
I Huye hari umugore ubafasha gusobanukirwa ibivugwa n’abashyushyarugamba cyangwa abahanzi.
16:13: Mugaara ati "Ntabwo ndi umuzungu"
Ubwo yari amaze kuririmba indirimbo ya mbere yise "Gakondo", umuhanzi Mugaara Aubea yongeye gushimangira ko nubwo benshi batamuzi bagiye kumumenya.
Yongeyeho ati "Ntabwo ndi umuzungu, ndi Umunyarwanda wavukanye uburwayi bw’uruhu."
Yavuze ko hari abaha akato abameze nka we, ariko bakwiye kubakira nk’abandi, bakumva ko bisanzwe.
Yahise akurikizaho indirimbo yise "Birasanzwe".
Muri iyi ndirimbo, hari aho Mugaara agira ati "Yavutse adasa n’abandi, bakumva abatera isoni.... ariko iyo bibutse ko ari we ubatunze amarira azenga mu maso."
16:04: Mugaara yahawe umwanya muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’
Umuhanzi akaba n’umucuranzi Mugaara Aubea wari kumwe na ’band’ ye, bakiriwe ku rubyiniro kugira ngo basusurutse abitabiriye igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ i Huye.
Akigera ku rubyiniro, Mugaara yagize ati "Ndabizi ko abenshi mutanzi, ariko ndava hano mumenye."
Yongeye ko akunda gutarama ndetse akora umuziki kuko azi ko ufitiye benshi akamaro.
Yahereye ku ndirimbo yise "Gakondo".
15:53: Igitaramo kigiye gutangira!
Abashyushyarugamba MC Buryohe na Bianca ni bo bagiye kuyobora iki gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kiri kubera i Huye.
Bombi bageze ku rubyiniro, bashimira ab’i Huye bitabiriye igitaramo cya mbere cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Bagize bati "Ibintu ni uburyohe, tugiye kurya ’show’".
15:50: Hafashwe akaruhuko gato
Nyuma y’uko Polyvalent avuye ku rubyiniro, abitabiriye igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ i Huye, bari gususurutswa mu muziki utandukanye w’abahanzi Nyarwanda.
RFI yifatanyije n’ab’i Huye muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) gikomeje gushishikariza Abanyarwanda gukoresha serivisi zacyo mu kubona ubutabera bunoze.
RFI ifite serivisi zikurikira:
- Uturemangingondangasano (ADN)
- Gupima ibinyabutabire n’ibiyobyabwenge
- Gupima uburozi n’ibindi bihumanya byatera urupfu
- Gupima inyandiko zigibwaho impaka
- Gusuzuma imikono(signature)
- Gusuzuma umwimerere w’impushya zo gutwara ibinyabiziga(ku bafite impushya mvamahanga)
- Gupima icyishe umuntu
- Gupima abakomeretse hagamijwe kumenya ingano y’ububabare n’ubumuga yatewe n’impanuka cyangwa gubitwa
- Gupima ibimenyetso by’ibyaha byakorewe ku ikoranabuhanga
- Gupima umwimerere w’amajwi n’amashusho hagamijwe kumenya uwakoze icyaha
- N’ibindi
Ukeneye ibisobanuro birambuye kuri serivisi za RFI, uhamagara telefoni itishyurwa 4636 cyangwa ukabandikira kuri whatsapp +25078832093 no kuri email:[email protected].
15:22: Polyvalent yabanje ku rubyiniro i Huye
Umuhanzi Polyvalent ukomoka mu Karere ka Huye, ni we ubanje gususurutsa abitabiriye igitaramo cya mbere cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" i Huye.
"MTN Iwacu Muzika Festival" isanzwe iha umwanya impano z’abahanzi bo muri karere yerekejemo.
Bibebityo Anicet ‘Polyvalent’ wari ufite itsinda ry’ababyinnyi n’undi mugenzi we umufasha, yaririmbye indirimo zirimo "Amayeri II", "Besto Sharing”, ”Kaliza” na “Amayeri I”.
14:30: Abitabiriye igitaramo bamaze kuba benshi
Abakunzi b’umuziki bitabiriye igitaramo cya mbere cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" bamaze kuba benshi ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda i Huye.
Platini P arasusurutsa ab’i Huye
MTN Iwacu Muzika Festival y’uyu mwaka irihariye kuko yatumiwemo abahanzi barindwi batwaye ‘Primus Guma Guma Super Star’.
Kuri uyu wa Gatandatu, i Huye hari Nemeye Platini wamenyekanye nka ’Platini P’, wegukanye PGGSS ari mu itsinda rya Dream Boyz yabanagamo na Mujyanama Claude ’TMC’.
Dream Boyz yegukanye PGGSS7 mu 2017 ndetse yari ibaye itsinda rya kabiri ryegukanye iryo rushanwa nyuma ya Urban Boys mu 2016.
Abahanzi bazaririmba muri "MTN Iwacu Muzika Festival 2026"
Abategura iri serukiramuco rya muzika baheruka gutangaza ko iry’uyu mwaka rizitabirwa n’abahanzi umunani.
Abo ni Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali.
Ni mu gihe ibitaramo bizabera mu mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Muhanga, Musanze, Rubavu na Karongi igiye kwakira ibi bitaramo bwa mbere.
Kuva Saa Tanu n’Igice, abatuye Huye no mu tundi turere tuyegereye turimo Nyanza, Gisagara na Nyamagabe bari batangiye kubera kuri Kaminuza y’u Rwanda- Ishami rya Huye, ariko basabwa gutegereza amasaha yo kwinjira.
Abitabiriye biganjemo urubyiruko. Kwinjira ni ubuntu, keretse mu manya y’icyubahiro aho bisaba kwishyura 5000 Frw.
Mbere yo kwinjira ahabera igitaramo, abantu bose basabwe gukaraba intoki mu kwimakaza isuku n’isukura.
Ahabera igitaramo harateguye:
Ibi bitaramo bya "Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus ndetse by’umwihariko muri uyu mwaka hiyongereyemo BPR Bank Rwanda Plc.
Ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda- Ishami rya Huye, ahagiye kubera iki gitaramo cya mbere, hari ibyapa by’abaterankunga b’iri serukiramuco rya muzika.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!