Muri iki gitaramo, Mr. Nice wabonaga ko yari akumbuye gutaramira i Kigali yifashishije itsinda ry’abacuranzi basanzwe bacuranga ‘Igisope’ mu tubari tunyuranye bamufasha gucuranga ize.
Uyu muhanzi waririmbye mu byiciro bibiri, yamaze ipfa abakunzi be kuko nyinshi mu ndirimbo ze zamenyekanye yaziririmbye ari na ko ajyana n’abakunzi be.
Cyari igitaramo cyitabiriwe n’abantu biganjemo abakuze cyane ko ari na bo bakunze indirimbo ze zo ha mbere.
Mr. Nice na we wari wabonye ko abakunzi be bamutegerezanyije amatsiko, ntabwo yabatengushye kuko mu buryo bwa Live yabaririmbiye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe nka Fagilia Wote, Kikulacho na Kuku Kapanda Baiskeli na ‘Kidali Po.
Uyu muhanzi yagaragaje ko yishimiye kongera gutaramira i Kigali kuko mu bihe bitandukanye yavugaga ati “Njye ndashimira u Rwanda, ndashima ubuyobozi mufite, buri gihe iyo ndi gutaramira i Kigali mba numva ndi mu rugo.”
Lucas Mkenda wamamaye nka Mr. Nice ni umwe mu bahanzi bayoboye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye n’umuziki yatangiye mu 1999 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise ‘Kidali Po’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!