00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Mr. Kagame yakuye Kwizera Olivier mu ndirimbo ‘Boutique’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 June 2026 saa 06:56
Yasuwe :

Mr. Kagame uri mu bahanzi bamaze igihe bagezweho mu muziki nyarwanda, yatangaje ko mu 2017 yakoranye indirimbo na Kwizera Olivier, ariko bikarangira ayimukuyemo mbere yo kuyisohora.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mr. Kagame yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe na Kwizera Olivier, bahuriye aho bari basohokeye mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2026.

Mu kiganiro na IGIHE, Mr. Kagame yavuze ko indirimbo yakoranye na Kwizera Olivier na Benzo ari ’Boutique’, ariko nyuma aza gufata icyemezo cyo kuyisohora wenyine.

Ati "Sinibuka neza uko byagenze, ariko ndakeka ko byatewe n’uko atabonekaga kuko yari ahugiye mu bikorwa byo gukina umupira. Ni yo mpamvu numvise ko namukuyemo nkayisohora njyenyine. Nyuma yakomeje urugendo rwe mu mupira w’amaguru kandi ndamwemera, ni umuzamu mwiza."

Mr. Kagame ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda, aho yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Amadeni’, ’Ntiza’ n’izindi nyinshi. Aherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yise ’Bive’.

Uretse kuba ari umuririmbyi, Mr. Kagame azwi kandi nk’umwanditsi w’indirimbo, aho yagiye agira uruhare mu kwandika nyinshi mu ndirimbo zakunzwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Yanakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, ibintu byamufashije kwagura ibikorwa bye.

Kuri ubu abarizwa muri Black Market Records, inzu itunganya ikanamamaza umuziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mr. Kagame yari yakoranye indirimbo 'Boutique' na Kwizera Olivier birangira ayimukuyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages