Uyu musore yavuze ko muri ibi bihugu yaharangirije izi ndirimbo ze kugeza ubu avuga ko kumenya umubare bigoye kubera uko ari nyinshi, gusa icyo azi akaba ari uko zigeze kuri album ebyiri kandi zose igisigaye ari ukuzikoraho imirimo ya nyuma.
Yabwiye IGIHE ko muri urwo rugendo ari naho yaje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa ‘Black Market Records (BMR)’ yamaze gusinyamo amasezerano yo kumufasha mu bikorwa bye bya muzika.
Ati “Narangije Album zanjye ebyiri, igisigaye ni ukumenya igihe tuzemeranya n’abajyanama banjye tukamenya izasohoka mbere gusa zose zirahari kandi igisigaye kuzikoraho ni imirimo ya nyuma tujonjoramo indirimbo nziza kurusha izindi, gusa album imwe imaze no gukorerwa amashusho.”
“Abafana bari barambuze ariko nari ndimo ntegurira umuziki wanjye inzira yo kwaguka nkatangira kugira abafana hanze y’igihugu cyane cyane muri Kenya, kuko bafite ukuntu bamaze kuturengaho mu bijyanye no kumenyekanisha abahanzi ikindi kandi bakaba bafite umubare w’abaturage baturuta.’’
Mr Kagame yavuze ko muri izi album ze hazumvikana abahanzi bakomeye bo muri Kenya, Tanzania, Uganda na Nigeria. Gusa ntabwo yigeze abavuga amazina.
Album imwe yayikoreye muri Kenya, indi yayikoreye muri Uganda ari naho yafatiye amashusho y’indirimbo zimwe.
Kuri izi album kandi Mr. Kagame yiyemeje gukorana na Producer MokVybz uri mu bakizamuka, cyane ko yashakaga ko batangirana urugendo rwo kumenya uko hanze y’u Rwanda biba bimeze.
MokVybz yanakoreye indirimbo abahanzi bakomeye barimo Mbuzi na Watendawili, ndetse ni nawe wakoze amashusho y’indirimbo nshya ya Mr Kagame.
Nyuma yo gusubira mu Rwanda, Mr Kagame ari kwitegura kurangiza indirimbo ye nshya yise “Inamana” izajya hanze tariki 12 Nzeri 2025.
Reba indirimbo Mr. Kagame aheruka gushyira hanze



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!