Mu kwezi gushize Mr Kagame yari yashyize hanze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Jay P muri 08 Records.
Kuri uyu wa 15 Mata 2019 yanashyize hanze amashusho yayo yakozwe AB Godwin usigaye ari umukozi wa Label yitwa The Mane.
Mr Kagame yabwiye IGIHE ko yashatse gukorana na Tom Close kuko ari umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, akaba anasanzwe akunda ibihangano bye.
Yagize ati “ Gukorana na Tom ni ikintu cyiza cyananshimishije kuko natangiye umuziki amaze nk’imyaka umunani atangiye. Urumva nari n’umufana uretse ko kuri ubu nkiri we, nagira ngo nunguke n’abo bafana be ba kera bakuze.”
Mr Kagame yemeza ko amashusho y’iyi ndirimbo atandukanye n’andi yagiye akora dore ko ari nayo yamuhenze cyane kuva yinjira mu muziki.
Ati “ Aho itandukaniye n’zindi nakoze wenda mu buryo bw’amafaranga ayo nayishoyemo ntabwo angana n’ayo nashoye mu zindi, imyambarire yari irimo nakoresheje amakote cyane kandi izindi nakundaga kuba nambaye nk’umuraperi cyane.”
Kagame avuga ko iyi ndirimbo yamutwaye amafaranga asaga miliyoni imwe.
Ubwo iyi ndirimbo yafatirwaga amashusho, Nameless Campos usanzwe utunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye, yari yijujuse avuga ko hari bimwe mu bikoresho bye bakoresheje batamusabye uburenganzira, gusa Mr Kagame avuga ko ari ibinyoma.
Mr Kagame wamamaye mu ndirimbo ‘Ntimubimbaze’, ziri mu njyana izwi nk’injyaruwa yatangaje ko agiye kongera gukora izindi ndirimbo z’ubu bwoko.



















TANGA IGITEKEREZO